AS Kigali yongeye kubona intsinzi nyuma y’imikino irindwi

Nyuma yo kumara imikino irindwi ya Shampiona idatsinda, AS Kigali yongeye kubona amanota atatu itsinze Muhanga ibitego 2-1

Mu mikino y’umunsi wa 20 wa Shampiona yabaye kuri uyu wa gatandatu, ikipe ya AS Kigali yaje kongera kubona amanota atatu, nyuma y’aho iyi kipe y’umujyi wa Kigali yari imaze imikino ya Shampiona igera kuri irindwi itegukana amanota atatu.

Ikipe ya AS Kigali
Ikipe ya AS Kigali

Kuri Stade ya Kigali ikipe y’umutoza Eric Nshimiyimana, yari yakiriye ikipe ya Muhanga nayo yari imaze iminsi yitwara neza mu mikino yo kwishyura, gusa Muhanga ntibyaje kuyihira kuko As Kigali kuyitsinda ibitego 2-1, byatsinzwe na Sugira Ernest wahoze anakinira iyi kipe, ndetse na Rodrigue Murengezi.

Indi mikino

Rwamagana 1- 2 APR Fc
Musanze 2-1 Espoir
Amagaju 1-0 Bugesera
Gicumbi 1-0 Sunrise Fc
Marines 1-2 Kiyovu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka