Kuba intangarugero mu bujyanama ku buhinzi byabahesheje terefoni

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyahembye abajyanama mu by’ubuhinzi bakorera mu Murenge wa Kabaya muri Ngororero telefoni zo kwifashisha mu kazi.

Abajyanama 42 bahawe izi telefoni babikesha kuba baruzuje neza inshingano zabo, nk’uko umuyobozi wa RAB mu Ntara y’Uburengerazuba Nuwumuremyi Jeannine yabitangaje ubwo yazibashyikirizaga kuwa kane tariki 28 Mata 2016.

Kuba indashyikirwa mu buhinzi byatumye bahabwa telefoni.
Kuba indashyikirwa mu buhinzi byatumye bahabwa telefoni.

Yagize ati "Izi terefoni zihabwa uturere tubiri gusa muri buri ntara. Mu karere naho hatoranywa umurenge umwe gusa. Muri Ngororero twatoranyije Kabaya kuko abajyanama b’ubuhinzi baho bakora neza kurusha abandi, tukaba twifuje kubereke ko tubashyigikiye."

Habyarabatuma Elysaphane umujyanama w’ubuhinzi wahawe terefoni, avuga ko zigiye kubafasha gukora neza kurushaho.

Ati "Izi terefoni zigiye kutwongerera imbaraga kuko hari ubwo twakeneraga agoronome cyangwa guhana amakuru hagati yacu bikatugora. Twiteguye gukomeza kuba aba mbere muri aka karere."

Dusabimana Leonidas, umukozi w’Akarere ka Ngororero ushinzwe ubuhinzi nawe yemeza ko Umurenge wa Kabaya ari indashyikirwa mu bikorwa bishingiye ku bujyanama mu by’ubuhinzi, akaba asanga guhabwa terefoni mbere y’abandi babikwiye.

Ati "Kabaya twayitoranyije kuko abajyanama baho bongereye ubuso buhingwaho, bongera ikoreshwa ry’ifumbire ndetse banazamura ikoreshwa ry’imbuto y’indobanure, ku buryo bakwiye kubihemberwa."

Aba bajyanama b’ubuhinzi bahawe terefoni basabwe kuzikoresha uko bikwiye kugira ngo bakomeze kubera abandi urugero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka