Perezida Kagame yabemereye ibikorwa remezo birimo n’umuhanda

Perezida Kagame yemereye abaturage bo mu Karere ka Ngoma ibikorwa remezo birimo imihanda, amashanyarazi n’umuyoboro wa Interineti wihuta.

Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri agirira mu Ntara y’i Burasirazuba yahereye mu Karere ka Ngoma, Umuyobozi w’aka karere yatangarije umukuru w’igihugu ko umuhanda aherutse kubemerera watangiye gukorwa ariko ko byaba byiza ushyizwemo kaburimbo.

Perezida Kagame yabemereye atazuyaje ko bazabona umuhanda wa kaburimbo
Perezida Kagame yabemereye atazuyaje ko bazabona umuhanda wa kaburimbo

Atazuyaje, Perezida Kagame yavuze ko umuhanda wa Nyanza uzashyirwamo iyo kaburimbo kandi n’uwa Nyange ugakorwa neza, ariko asaba abaturage kuzakoresha iyo mihanda kuko ngo usanga n’ihari idakoreshwa cyane.

Perezida Kagame kandi yavuze ko abaturage badashobora gutera imbere igihe batabyaza umusaruro wabo ibindi bintu hifashishijwe ikoranabuhanga, bityo yemera ko abaturage bagiye kugezwaho vuba umuyoboro wihuse wa Interineti.

Abaturage bagaragarije Perezida Kagame urugwino n'ibyishimo.
Abaturage bagaragarije Perezida Kagame urugwino n’ibyishimo.

Yavuze ko uwo muyoboro uca hafi ya Ngoma ku buryo nta mpamvu yo kuwurebesha amaso batawubyaza umusaruro.

Yagize ati “Bambwiye ko umuyoboro wa internet wihuta (Optic Fiber) uca hafi aha nta mpamvu yo kutagira interineti, tugiye kubyihutisha vuba ibagereho.”

Umukuru w’igihugu kandi yemereye abaturage kubagezaho amashanyarazi, kugira ngo afashe abana mu burezi kuko ngo iyo bigira ahadakwiye badafata neza cyangwa ngo babashe gusubira mu masomo.

Abo ni ababyinnyi b'imbyino gakondo basusurukije abaturage.
Abo ni ababyinnyi b’imbyino gakondo basusurukije abaturage.

Ati “Turashaka guca akatadowa kakajyana n’ubukene, nanjye ndiga ariko nshana amatara ngasoma namwe mugomba kujya mucana urumuri rwiza mukabasha gusoma mukamenya ubwenge mugakira!”

Perezida Kagame yashishikarije abikorera b’i Ngoma kwitabira ibikorwa by’iterambere kandi bakita ku ishoramaro ry’akarere kabo kugira ngo batizanye imbaraga biteze imbere.

KUREBA ANDI MAFOTO MENSHI KANDA AHA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

uyu musaza turamushimira ku bikorwa byiza akomeza kugeza ku baturarwanda ariko age yibutsa nabo bafatanya ko ibyo yemeye biba bigomba gushyirwa mu ngiro, nkuko nubundi imvugo ye ariyo ngiro.

Dore nkubu ahantu muzi mwese ndetse hazwi n’isi yose hanafasha byinshi mu kuzamura ubukungu bw’abahatuye ndetse n’ubw’igihugu muri rusange biciye mu bukerarugendo ariko by’umwihariko mu ngendo Nyobokamana nta gikorwa ngo ibyo iyi ntore izirusha intambwe yemereye abahatuye ngo bishyirwe mu ngiro. ndavuga umuhanda ukwiye werekeza ku butaka Butagatifu i Kibeho.

niba nibuka neza uyu muhanda bawusezeranyijwe kera ariko mbona nta kigaragaza ko uri hafi gukorwa kdi benshi mu bahagana binubira cyane umuhanda uganayo, dore ko uhasanzwe ubu ari umuhanda w’igitaka wiganjemo ibinogo ndetse n’ubunyereri bwa hato na hato cyane cyane mu gihe nk’iki cy’imvura.

nyabuneka mwibukirize aba baturage dore ko muri ijwi rya Rubanda.

murakoze !

M.Kelly Theodore yanditse ku itariki ya: 28-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka