Abanyasudani y’Amajyepfo batangajwe n’urwego RSB igezeho

Abanyasudani y’Amajyepfo bari mu ruzinduko mu Rwanda basuye Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge bashima imikorere yacyo kuko ngo irimo ubuhanga.

Aba bashyitsi basuye iki kigo kuri uyu wa 27 Mata 2016, babanje guhabwa ikiganiro ku mikorere yacyo nyuma basura ibyumba bisuzumirwamo ubuziranenge (Laboratoires) bw’ibintu bitandukanye bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Laboratwari ipima ubuziranenge bw'amazi n'ibikoresho bijyanye n'amazi.
Laboratwari ipima ubuziranenge bw’amazi n’ibikoresho bijyanye n’amazi.

Ukuriye iri tsinda, Aggrey Tisa Sabuni, yavuze ko ibyo babonye muri RSB ari amasomo akomeye cyane bungutse bagomba kujyana mu gihugu cyabo kuko ari ingirakamaro.

Yagize ati “Nshimishijwe no gusura ibi byumba bifite ibikoresho byo mu rwego rwo hejuru kandi bikora akazi gakomeye gafite akamaro kanini ku buzima bw’igihugu. Ubu bwenge duhashye buradufasha kumenya uko tugomba kwitwara nk’igihugu gishya muri Afurika y’Iburasirazuba”.

Akomeza avuga ko bagiye kureba uko igihugu cyabo cyakongerera ubushobozi ikigo cy’iwabo cy’Ubuziranenge (SSBS), kugira ngo kigire uruhare mu kumenya ubwiza bw’ibicuruzwa bizajya byinjira mu gihugu.

Umuyobozi Mukuru wa RSB, Dr Mark Cyubahiro Bagabe, avuga ko kuba aba bashyitsi basuye iki kigo bifitiye abikorera bo mu Rwanda akamaro.

Yagize ati “Baje kureba ibanga dukoresha ngo babe bajyana ubu buhanga bwacu iwabo, bikaba ari byiza kuri twebwe kuko abacuruzi bacu bazajya bavana ibicuruzwa byabo hano byapimwe ubuziranenge bityo bigezeyo ntihazagire ikibikumira kuko uburyo bwo gupima bazaba bakoresha buzaba bufite inkomoko iwacu.”

Basobanuriwe ibikorerwa muri Laboratwari isuzumirwamo ubuziranenge bw'ibyuma byo kubaka.
Basobanuriwe ibikorerwa muri Laboratwari isuzumirwamo ubuziranenge bw’ibyuma byo kubaka.

Dr Bagabe avuga kandi ko aba bashyitsi bashimishijwe n’intera RSB igezeho mu gihe gito imaze, ari yo mpamvu bayisuye.

Ati “Bashimye ibyo twagezeho mu gihe gito tumaze kuko banivugira ko hari ibindi bihugu bidukikije bifite ibigo nk’icyacu bimaze imyaka irenga 40, ariko bikaba bitarateye imbere nka RSB kuko cyo ari ikigo kimaze kwamamara.”

Akomeza akangurira abacuruzi b’Abanyarwanda kujya gukorera muri iki gihugu kuko ngo bazakirwa neza kubera ibiganiro n’ubuvugizi birimo gukorwa.

Tariki 30 Werurwe 2012, ibihugu by’u Rwanda na Sudani y’Amajyepfo byasinye amasezerano y’imikoranire hagati y’ibigo by’ubuziranenge by’impamde zombi, kongera kuyaganiraho ikaba ari imwe mu ntego z’uru ruzinduko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka