Athanase Ndagijimana, umuturage utuye mu Murenge wa Kibirizi, avuga ko gahunda ya “Gira inka” itigeze ica mu mucyo kuko abayobozi babaka amafaranga kugira ngo bahabwe inka kandi baba bemejwe n’abaturage ko bakwiye kuzihabwa.
Yagize ati “Inka bazihera abafite amatungo kandi hari utagira n’itungo na rimwe. Iyi gahunda mbona bitajyamo neza kuko bamwe zitabageraho, usanga harimo ruswa kandi iyo bazitanga ntibatinya rwose kukwaka nk’amafaranga nka bitanu cyangwa icumi, utayafite ntibamuha.”
Mariya Rosa Mukashyaka, utuye mu Murenge wa Cyanika, we avuga ko atigeze ahabwa kuko amafaranga basabwa gutanga ngo bayibone atayabona.
Yagize ati “Ibya ruswa rwose birahari, bakwaka amafaranga ngo bakwandike utayabona ntuyibone, na wa mukene ntayibone ugasanga duheze mu bukene. Nk’ubu nta nka ngira kandi mba nkeneye udushingwe two gushyira mu murima.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Philbert Mugisha, yatangaje ko iki ari ikibazo ubuyobozi bwahagurukiye, aho kugeza ubu batanu bari mu maboko ya polisi bakurikiranyweho ibyaha bya ruswa no kunyereza inka.
Yagize ati “Twasanze hari inka zitituwe zanyerejwe n’izindi ziragurishwa! Uyu munsi rero birimo birakurikiranwa mu butabera ngo tumenye ukuri kwabyo, hari abakozi bane barimo bakurikiranwa n’umucuruzi w’inka wagaragajwe n’abaturage.”
Akarere ka Nyamagabe kanatangije icyumweru cyahariwe gahunda ya Gira inka, aho ngo kazakomeza gukurikirana mu karere hose abanyereje inka bakaziryozwa.
Gahunda ya Gira Inka yashyizweho na Perezida Paul Kagame, igamije gufasha abatishoboye bakava mu bukene bakiteza imbere, haba mu mirire no kubona ifumbire ariko abaturage banenga bamwe mu bayobozi b’ibanze bayidindije kubera ruswa n’akarengane.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni byiza ko Abanyamakuru muganira n’abaturage kubyo babona bitagenda neza. ARIKO TWIZERE KO BARIYA BATURAGE BANABABWIRA ABABATSE ZIRIYA RUSWA KUKO HARI IGIHE BAPFA KUVUGA GUSA ARI UGUSHYUSHYA.