Basanze yapfuye bakeka ko yishwe n’umuvu w’imvura

Mbumbabanga Berkmas w’imyaka 57 wo mu Kagari ka Saruhembe mu Murenge wa Mahama muri Kirehe basanze yapfuye bakeka ko yishwe n’umuvu.

Umurambo we bawusanze ku gasozi ka Bwiyorere mu Murenge wa Mpanga, abaturanyi be bavuga ko yazindutse ajya guhinga mu isambu ye mu Kagari ka Nyabitare mu Murenge wa Nyarubuye kuwa 25 Mata 2016 ariko ntiyataha.

Hakizamungu Adelite, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mahama, avuga ko mu gitondo cyo ku wa 26 ubwo abaturage bajyaga mu kazi basanze umurambo wa Mbumbabanga ku musozi wa Bwiyorere mu muvu w’imvura yaguye ku mugoroba wo ku wa 25 Mata 2016.

Agira ati “Mbumbabanga yari umuntu usanzwe asoma ku kagwa, turakeka ko yaba yasomyeho mu gutaha imvura ikamufatira mu nzira ikamurusha imbaraga ikamutwara kuko yaguye ari nyinshi cyane kandi mu masaha y’ijoro.”

Hakizamungu yasabye abaturage kuba maso mu gihe cy’imvura bakazirika inzu bakazikomeza kandi bakihutira kugama mu gihe imvura ibafatiye ku nzira mu kwirinda ingaruka zaturuka ku mvura nyinshi.

Mbumbabanga asize umugore n’abana batandatu. Nyuma yo kubona umurambo we, woherejwe mu Bitaro bya Kirehe gukorerwa isuzuma ngo hamenyekane igisubizo nyacyo ku rupfu rwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

none yishwe Niki?

Uwamahoro divine yanditse ku itariki ya: 20-05-2016  →  Musubize

May his soul rest in peace

moses yanditse ku itariki ya: 27-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka