Abahanzi bahanze amaso Federation ku bibazo byari byarabaye karande

Abahanzi batandukanye bemeza ko bizeye ko federasiyo y’abahanzi mu Rwanda bishyiriyeho izabafasha gukemura ibibazo by’umuziki mu Rwanda byari byaranze gukemuka.

Abaganiriye na Kigali Today bahuriye ku kuba nta byumba by’imyidagaduro byabugenewe bihari, ukwiganwa (piratage) kw’ibihangano no kutamenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Abahanzi bari bitabiriye gutora abayobozi babahagarariye (Ifoto Irakoze R)
Abahanzi bari bitabiriye gutora abayobozi babahagarariye (Ifoto Irakoze R)

Umuhanzi ukizamuka Aimé Bluestone asanga Federasiyo izabafasha gutera imbere ku rwego mpuzamahanga.

Young Grace we avuga ko bafatiye ku rugero rw’abakina ruhago bashobora kugira aho bazajya bidagadurira, nk’uko muri ruhago haba amsitade.

Ati “Urabona nk’abantu bakina ruhago bafite stade ariko twebwe tukaba tudafite ahantu dushobora gukorera bigatuma rimwe na rimwe nintegura igitaramo cyangwa mugenzi wanjye bagihagarika kitarangiye, ariko kuri ubungubu nidushyira hamwe bizakemuka.”

Manzi Pacifique, ukora injyana ya Gakondo, asaba Federasiyo gukangurira abahanzi bakiri bato iby’umuco Nyarwanda.

Komite yatowe, uhereye hino ni Nyamitari, Tuyisenge, Uwineza na Jay P (Ifoto Irakoze R)
Komite yatowe, uhereye hino ni Nyamitari, Tuyisenge, Uwineza na Jay P (Ifoto Irakoze R)

Ati “Bashishikarize cyane urubyiruko gukunda iby’umuco wacu cyane ko tuziko abantu bakora injyana za gakondo ari abakuru; nk’urubyiruko rubyiruka rwigira mu ndirimbo za kizungu.”

Patrick Nyamitali, Umuyobozi wungirije muri iri shyirahamwe, asanga ari inzira nziza yo gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu, ikanamukemurira ibibazo ahuriyeho n’abandi bahanzi.

Asanga kandi asabwa kwegera abafite ubunararibonye kugira ngo abashe koko gutanga umusanzu umuhanzi nyarwanda akeneye mu rwego rwo kugira ngo Federasiyo igire byinshi imugezaho.

Intore Tuyisenge, niwe watorewe kuyobora iyi Federasiyo, avuga ko Federasiyo itandukanye n’andi mahuriro yazaga agamije inyungu z’abayashinze, biri no mubyatumye atamara kabiri. Nawe ahamya izabakemurira ibibazo byinshi ahuriyeho n’abandi bahanzi.

Ati “Icyo tugiye gukorera abanyamuryango cya mbere, turifuza gutegura amahugurwa atandukanye hagamijwe kubakira ubushobozi abahanzi haba mubijyanye n’ubumenyi, kuko abahanzi benshi ibyo dukora tubikora nk’impano.

Ariko dukeneye ko tubikora noneho dusa n’abafiteho n’ubumenyi mu bijyanye n’umuziki kugira ngo abanyamuziki koko babikore nk’umwuga.”

Tariki 4 Mata 2016 nibwo hatowe komite y’ishyirahamwe ry’abahanzi ku bufatanye na RALC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

INZU ZIMYIDAGADURO NTIZABUZE AHUBWO BAVUGA IBISABWA CYANGWA IBIBURA MURI IZO NZU KUGIRA NGO BIKORWE URUGERO NKA MASON DES JEUNES YA KIMISAGARA NIZINDI BABUZE AHO BATEGURIRA UMUZIKI? AYO MAFARANGA YAKUBAKA IZINDI NZU YAKORESHWA IBINDI NKO KUBAKIRA ABAGEZWEHO NIBIZA.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 24-05-2016  →  Musubize

amafaranga abamenshi akashukana tweseturabantu ariko imitima ntihuje njyenkange gambanyemenshi nayafashisha abakene batishoboye murakoze/ukwishatse theowojene

ukwishatse yanditse ku itariki ya: 3-05-2016  →  Musubize

Byari Byiza Ariko Hagombye Kubamo N,Abakunzwe Cyane Nkabatwaye Guma Guma.

dj franck yanditse ku itariki ya: 25-04-2016  →  Musubize

TWE BATO TUTARAGERA AHO TUNGERA MWANDUFASHA IKI MWE MWATOWE MURAKOZE

RASIT JI NYASI yanditse ku itariki ya: 23-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka