Abafite ubuhinzi mu nshingano baragawa kudahana amakuru

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Tony Nsanganira, yagaye abafite ubuhinzi mu nshingano mu Karere ka Karongi kudahana amakuru.

Ni mu ruzinduko yagiriye muri ako karere kuri uyu wa 18 Mata 2016 hagamijwe kurebera hamwe aho gahunda z’ubuhinzi n’ubworozi zigeze zishyirwa mu bikorwa goro ako karere ngo gakomeje kugaragara inyuma.

Minisitiri Tony Nsanganira agaya kuba abafite ubunzi mu nshingano badahanahana amakuru ngo bafashe abaturage kongera umusaruro.
Minisitiri Tony Nsanganira agaya kuba abafite ubunzi mu nshingano badahanahana amakuru ngo bafashe abaturage kongera umusaruro.

Nyuma y’inama yamuhuje na Guverineri w’Intara, uhagarariye RAB mu Ntara y’Iburengerazuba, uhagarariye ingabo, abagize komite nyobozi y’Akarere ka Karongi, umukozi ushinzwe ubuhinzi n’ushinzwe ubworozi yabaye mu muhezo, Minisitiri Nsanganira yagaragaje ko imwe mu mbogamizi ku buhinzi babonye ari ukudahana amakuru no gukorera hamwe.

Yagize ati “Twaganiriye kuri byinshi buri gihingwa n’amatungo, ariko simvuga buri gihingwa, ahubwo nagira ngo ngaragaze muri rusange ko tugomba gushyira imbaraga mu gukorera hamwe no guhanahana amakuru mu nzego zitandukanye.”

Yakomeje agira ati “Icyo twabonye ni uko ubumenyi ntabwo ari bwo tubuze, guhera hejuru mu nzego zitandukanye si uko mubuze ubumenyi, ahubwo kugira ngo bubashe kugera hasi, kandi namwe mubashe kuzuzanya mu nzego zanyu.”

Bamwe mu bashinzwe ubuhinzi mu Karere ka Karongi bari bitabiriye iyo nama.
Bamwe mu bashinzwe ubuhinzi mu Karere ka Karongi bari bitabiriye iyo nama.

Azaria Bazambanza, Umukozi ushinzwe Ubuhinzi mu Murenge wa Mutuntu, avuga ko ibyagaragajwe na Minisitiri ari byo kandi biri mu bikomeje kugira ingaruka ku buhinzi muri rusange.

Ati “Usanga amakuru ahera hagati y’akarere n’umurenge, ariko hasi ntagereyo, nyamara bigira ingaruka ku musaruro kuko umuhinzi niba amenye amakuru atinze agatinda guhinga cyangwa agahinga nabi bitera ibihombo.”

Safari Fabien, Umukozi w’Akarere ka Karongi ushinzwe Ubuhinzi, avuga ko koko kudahana amakuru byagaragaraga ariko hakaba hafashwe ingamba.

Ati “Mu ngamba hari ukuvugurura imikoranire n’urwego rwa RAB aho amakuru y’aho imbuto tuyibona n’ubwoko bwayo! Tugomba kujya tubitangira kare, hari ubwo amakuru amenyekana nyuma bakizera ko imbuto ihari kandi ihari idahagije abahinzi.”

Ubugenzuzi ku mihigo y’Akarere ka Karongi bwakozwe n’itsinda ry’Intara y’Iburengerazuba muri Werurwe 2016, bwagaragaje ko imihigo ijyanye n’ubuhinzi ikiri inyuma hasabwa ko hashyirwamo imbaraga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

si mu turere gusa , nkuko byavuzwe nuwo muyobozi imikoranire hagati yabashinzwe ubuhinzi iri kudindiza sector agricole .Twe rero nka ba technicien biratubabaza.

.

claudine yanditse ku itariki ya: 19-04-2016  →  Musubize

BAZAGEBAREBANIMBUTO,IJYANYENAHOBAYOHEREJE?UBUSHIZE,IBIGOLI BYANZEKUMERA,KANDITWAHINZEHANINI,

GERARD yanditse ku itariki ya: 19-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka