Abanyeshuri bakerewe kugera ku bigo baheze mu gihirahiro

Bamwe mu banyeshuri bakerewe kugera kugera ku bigo by’amashuri babujijwe kubyinjiramo nyamara bo bavuga ko ari akarengane kuko bakerewe kubera impamvu ngo zifatika.

Abo muri ES Rusumo twasanze kuri uyu wa 18 Mata2016, ku Kigo cy’Urubyiruko cya Kirehe bugamye imvura nyuma yo gukererwa bagatumwa ababyeyi, bavuga ko ari akarengane bagiriwe.

Bamwe mu banyeshuri bari bakerewe kugera ku bigo bari babuze uko bifata babatumumye ababyeyi.
Bamwe mu banyeshuri bari bakerewe kugera ku bigo bari babuze uko bifata babatumumye ababyeyi.

Umwe muri bo yagize ati “Twabujijwe kugera mu kigo ngo twakerewe none badutumye ababyeyi, bamwe twaturutse kure ntituzi aho turara, kandi gukererwa si ubushake bwacu iyo uje mu kigo udafite minerivari n’ubundi urirukanwa.

Hari ubwo ababyeyi badusaba gutindaho umunsi umwe ngo minerivari iboneke, mutuvugire turababaye.”

Bamwe mu babyeyi twaganiriye kuri terefone bahuriza ku kibazo cy’amafaranga y’ishuri atabonekera igihe bagahitamo kubanza kuyashaka.

Uwitwa Mburanumwe Joseph yagize ati “Nagize ikibazo cy’amafaranga kuko maze iminsi mu bitaro, ejo ni bwo nasindagiye ngurisha agatungo ngo nongeranye mbone amafaranga y’ishuri umwana ntiyari kuza ntayo azanye kandi nzi ko bamwiurukana. Nari kuba nkoze ubusa!”

Hari abahisemo guhagarara ku Kigo cy'Urubyiruko cya Kirehe bategereje kureba ko ubuyobozi bw'ikigo bwaca inkoni izamba.
Hari abahisemo guhagarara ku Kigo cy’Urubyiruko cya Kirehe bategereje kureba ko ubuyobozi bw’ikigo bwaca inkoni izamba.

Naho Mvunabandi Jean Bosco w’i Muhanga, we agira ati “Uwo mwana akunda kurwaragurika, ejo nari nagiye kumuvuza nongeraho ikibazo cyo kumushakira utundi twangombwa kandi na Animatrice arabizi ko umwana afite ikibazo, badufashe rwose bareke umwana yige.”

Ngirinshuti Etienne, Umuyobozi wa ES Rusumo, avuga ko ababyeyi ari bo badindiza gahunda yo gutangirira amashuri igihe.

Ati “Hari ubwo ababyeyi badindiza itangira ry’abana babakereza! Ubu se ko bitwaza amafaranga y’ishuri abatangiye amasomo bose ni ko bayazanye? Tumara ukwezi kose ntacyo turabaza abana, bahaye abana amatike bakaza kwiga, baraduhemukira cyane!”

Akomeza avuga ko hari n’abana birindiriza bakagera mu kigo bakerewe kandi ababyeyi babohereje ku gihe.

Tugume Bernard, ushinzwe Imiyoborere Myiza mu Karere ka Kirehe, yasabye abayobozi b’ibigo kwakira abana bakabareka bakiga hakazashakwa uburyo ababyeyi baganirizwa bitadindije amasomo ku mwana.

Mu bigo binyuranye mu Karere ka Kirehe ku munsi w’itangira hagaragaye umubare muto w’abana bubahirije igihe aho ahenshi abatangiye batarenze 1/3.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Mana yanjye ahubwo Ministeri y’uburezi n’abashinzwe transport batabare mu gihe cyo gutangira habeho organisation!!Abana babonera akaga muri Nyabugogo k’umubyigano ukabije cyane no kubura ama tickets.Ku cyumweru ibyari Nyabugogo biragatsindwa n’Imana ahubwo byanatuma abana banga ishuli.Nasabaga bwana Rwamukwaya (PS MINEDUC) akareba urugero rw’uwo yasimbuye Bwana Harebamungu uburyo yitangaga we ubwe akaza Nyabugogo agakoresha uko ashoboya abana bakabona imodoka ku gihe.Birababaje kubona hari za coasters zimwe ziba ziparitse zabuze abagenzi nta n’ikibazo zifite cyo kujya mu ntara,ariko ngo kuko RURA na MINEDUC batatanze itegeko ngo ntibarenga umujyi wa Kigali!!!!!Rwose ba nyakubahwa mujye mwiga urugero rwiza rw’umukuru w’Igihugu HE Paul Kagame,mwegere abo muyobora cg mushinzwe murebe ingorane bahura nazo!!!Habayeho organisation nkuko byahoze kubwa Harebamungu nta mwana wazongera kushavurira muri gare.Ndibuka rimwe nanone abana basubiye ku ishuli imodoka zabuze,twagiye kubona tubona haje coaster zanditseho school bus zifite ibara ry’umuhondo na bus za Onatracom,mu kanya nkako guhumbya nta munyeshuli wari ukirangwa muri gare.Abakozi ba RFTC bashyize abana ku murongo;Butare,Kibuye,Gitarama,Kibungo.....ubundi coasters zirabatunda nko mu isaha imwe umunyeshuli wese wari wambaye uniform yari yamaze kugenda.PLZ mufate za coaster nzizaza Kimironko,Nyamirambo,Kicukiro zimwe zitware abana izindi zisigarkuko no mu mugi transport iba ikenewe.
Murakoze

Kankindi yanditse ku itariki ya: 19-04-2016  →  Musubize

Ariko natwe twikubitse agashyi ntitukarenganye abayobozi b’ibigo. Ngira ngo Ingengaabihe n’integanyanyigisho birajyana ku buryo wa munsi abana batize kandi uri ku ngengabihe bituma programe y’amasomo itihuta; maze abana bapiganwa mu kizamini cya Leta bagasanga batarabyize, ababyeyi tuti" Kiriya kigo nticyigisha!twubahe amasaha y’amasomo kuko iyo tuyatakaje hari icyo duhomba mubyo twari kuziga !

jojori yanditse ku itariki ya: 19-04-2016  →  Musubize

Oya rwose. Ibintu bizavugururwe kuko ibyo ni uguhemukira abana kuburyo abayobozi b’amashuri bakubwirako Kutahagerera igihe bituma basubira inyuma mu masomo basobanurira abaje nyuma ahubwo ugasanga kubasubiza iwabo ngo ababyeyi, ugasanga ari ukurushaho gusubira inyuma no gusesaguza abana n’ababyeyi ku mafaranga y’amatike ndetse simpamya ko bose basubirayo hari nabumva babirambiwe morari yabo n’ubundi isanzwe ari nke igashirira aho. UMWANZURO :Nibahe abana moral babakundishe kwiga kandi abo bakerewe babareke binjire mubandi ahubwo batumizeho ababyeyi baganire abe aribo bihanangirizwa kandi nabo babafashe cga babagire inama zukuntu abana baza bagerera igihe ku ishuri. Sawa

Abouba Vunga yanditse ku itariki ya: 19-04-2016  →  Musubize

Oya rwose. Ibintu bizavugururwe kuko ibyo ni uguhemukira abana kuburyo abayobozi b’amashuri bakubwirako Kutahagerera igihe bituma bas unira inyuma mu masomo basobanurira abaje nyuma ahubwo ugasanga kubasubiza iwabo ngo bazane tena ababyeyi ari ukurushaho gusubira inyuma no gusesaguza abana n’ababyeyi ku mafaranga y’amatike ndetse simpamya ko bose basubirayo hari nabumva babirambiwe moral yabo n’ubundi isanzwe ari nke igashirira aho. UMWANZURO : Nibahe abana moral babakundishe kwiga kandi abo bakerewe babareke binjire mubandi ahubwo batumizeho ababyeyi baganire abe aribo bihanangirizwa kandi nabo babafashe cga babagire inama zukuntu abana baza bagerera igihe ku ishuri. Sawa

Abouba Vunga yanditse ku itariki ya: 19-04-2016  →  Musubize

Muraho! Ndashimira Tugume Bernard Umuyobozi Watumye Abana Binjizwa Mumashuri, Yagize Neza Kbsa!!

Wizzy yanditse ku itariki ya: 18-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka