Uwicishije umukobwa we ishoka yakatiwe gufungwa burundu

Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi, kuri uyu wa 11 Mata 2016 rwahamije umugabo witwa Ntamunoza icyaha cyo kwicisha umukobwa ishoka rumukatira gufungwa burundu.

Urubanza rwasomewe mu Murenge wa Kisaro, Akagari ka Murama mu Mudugudu Kibingwe ari na ho Ntamunoza Jean De Dieu yaburanishirijwe mu ruhame ku wa 24 Werurwe 2016.

Ntamunoza Jean de Dieu aburanishirizwa mu ruhame.
Ntamunoza Jean de Dieu aburanishirizwa mu ruhame.

Mu rubanza rwari ruyobowe na Me Mutabazi Harisson, Ntamunoza w’imyaka 51 y’amavuko, yashinjwaga kwihekura akica umukobwa we Muhawenimana Julienne w’imyaka 26 amutemesheje ishoka inshuro 2 mu mutwe.

Ubushinjacyaha bwamuhamyaga bushingiye ku makuru y’abatangabuhamya barimo n’umugore we witwa Ntamukujije, raporo zagaragajwe n’abaganga ndetse na nyir’ubwite Ntamunoza wemeraga icyaha.

Mu miburanire ye, Ntanumoza yemeraga ko yishe umukobwa we Muhawenimana ariko akisobanura avuga ko atariyabigambiriye ngo kuko yamukubise ishoka azi ko ari igiti.

Ntamunoza kandi, mu rubanza yongeragaho ko ku munsi ubanziriza uwo yamwiciyeho (ku wa 04 Werurwe 2014) uwo mukobwa we, ngo na we yari yamusembuye amutera ibuye ku kuguru barimo gutongana bapfa inka y’uwo mukobwa ise yashakaga kugurisha anamusaba kumwubakira inzu y’uburushyi.

Rukiko rukaba rwamukatiye rushingiye ku Ngingo y’143 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko kwihekura bihanishwa igifungo cya burundu, byahujwe n’ibiteganywa n’ingingo y’110 y’itegeko numero 15/2004 ryo kuwa 12/06/2004 ivuga ko kwemera icyaha ari amagambo avugirwa imbere y’urukiko uburana agira ibyo yemera kandi ko ayo magambo atsindisha uyavuze.

Kubera izo mpamvu zose urukiko rwanzuye ko ntamunoza ahanishwa igihano cyo “gufungwa burundu.”

Umukozi ushinzwe Imiyoborere mu Karere ka Rulindo, Rutayisire Tharcisse, yasabye abaturage kwirinda ibyaha nk’ibyo by’ubwicanyi, gusambanya abana, kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi. Ati “Murebere kuri Ntamunoza kuko na we nta nyungu akuyemo.”

Abaturage bo mu Murenge wa Kisaro bashimye urukiko ndetse n’ubuyobozi k’ubwo kuburanishiriza abakoze ibyaha by’indengakamere mu ruhame kuko n’abandi batekerezaga kubikora bakuramo isomo bakaba babireka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyi leta igihe korora abanyabyaha kabisa ubundi abantu nkaba bakagombye kuva muri societe bakicwa kuko muri gereza bameze nk’ibimasa byorowe kandi bitaribwa

tumukunde yanditse ku itariki ya: 26-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka