Bemerewe gusaba kwiga muri UR no gusaba inguzanyo icyarimwe

Kaminuza y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, REB batangije uburyo bworohereza umunyeshuri usaba kwemererwa kwiga muri iyo kaminuza agahita asabira icyarimwe no kwemererwa guhabwa inguzanyo.

Aya ni amwe mu makuru yahawe abanyeshuri bifuza kuziga muri iyo kaminuza mu mwaka utaha wa 2016/2017.

Ibyo biganiro byitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye biganjemo abayobozi n'abanyeshuri muri kaminuza y'u Rwanda.
Ibyo biganiro byitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye biganjemo abayobozi n’abanyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda.

Hari mu biganiro abo banyeshuri bagiranye n’ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda tariki 06 Mata 2016 ku Cyicaro cyayo Gikuru i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, mu rwego rwo kubasobanurira uburyo bandika basaba kwiga muri kaminuza ndetse n’ibikurikizwa kugira ngo bemererwe kuyigamo.

Florence Kaneza ushinzwe Ibiro Byakira Abanyeshuri no Kubandika muri Kaminuza y’u Rwanda yasobanuye ko impamvu kuri iyi nshuro abasaba kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda babikorera icyarimwe no kwandikira REB basaba gushyirwa ku rutonde rw’abemerewe inguzanyo ari mu rwego rwo kugabanya igihe byamaraga.

Ubusanzwe, abanyeshuri ngo babanzaga gusaba kwemererwa kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda, bamara kwemererwa bakamara ukundi kwezi kose basaba kwemererwa guhabwa inguzanyo, bigatwara umwanya.

Nubwo bikorerwa icyarimwe ariko, kwemererwa umwanya muri kaminuza ngo ntibivuze ko ako kanya umunyeshuri ahita yemererwa n’inguzanyo kuko REB yo izajya ibanza gukora igenzura ryimbitse harebwa amanota ndetse n’icyiciro cy’ubudehe umunyeshuri aherereyemo kugira ngo inguzanyo ihabwe uyikwiriye.

Bamwe mu bitabiriye ibyo biganiro bifuza kwiga muri kaminuza y’u Rwanda umwaka utaha bagaragaje ko hari amakuru bungutse ariko kandi bagaragaza n’impungenge.

Abanyeshuri bari bafite amatsiko yo kumenya uburyo bandika banasabira kimwe inguzanyo ndetse n'ibisabwa ngo bemererwe kwiga muri Kaminuza y'u Rwanda.
Abanyeshuri bari bafite amatsiko yo kumenya uburyo bandika banasabira kimwe inguzanyo ndetse n’ibisabwa ngo bemererwe kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Mu byo bungutse harimo kuba basobanukiwe amasomo umunyeshuri ashobora gukomerezamo kuri kaminuza bitewe n’ibyo yize mu mashuri yisumbuye.

Bishimiye kandi kuba kwiyandikisha bikorerwa kuri interineti, ariko bagaragaza impungenge z’uko hari abashobora kuba batuye mu bice by’icyaro ugasanga bitazaborohera kubona ahari interineti bakwifashisha basaba inguzanyo no kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Uwitwa Bizimana Olive, we yagaragaje impungenge ku wabatazi neza gukoresha interineti yakwiyandikisha bikanga ntanamenye ko byanze agategereza ko azasubizwa agaheba.

Ubuyobozi bw’ibiro bishinzwe kwakira abanyeshuri no kubandika muri kaminuza y’u Rwanda bwabamaze impungenge bubabwira ko hari ahantu 11 hirya no hino mu gihugu hashyizweho cyane cyane mu makoleji atandukanye agize Kaminuza y’u Rwanda.

Ngo hazajya haba hari abakozi bashinzwe gufasha abanyeshuri bashya kwiyandikisha basaba inguzanyo basaba no kuyigamo.

Aba bakozi kandi ngo bazajya bafasha abo banyeshuri babaha amakuru y’ibyo bashaka kwiga. Ngo ntibibujije ariko ko n’uwakenera kubyikorera yajya n’ahandi hose kuri interineti akandika asaba kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Kwakira ubusabe bw’abanyeshuri bifuza kwiga muri kaminuza n’abasaba inguzanyo mu mwaka w’amashuri wa 2016/2017 byatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa gatatu.

Bizakorwa muri uku kwa kane n’ukwa gatanu, hanyuma mu mpera z’ukwa gatandatu cyangwa mu ntangiriro z’ukwa karindwi hazatangazwe abemerewe.

Kaminuza y’u Rwanda irateganya kwakira abanyeshuri bashya ibihumbi 12 mu mwaka utaha wa 2016/2017 hashingiwe ku bushobozi ifite ndetse hakurikijwe n’uko bazaba baratsinze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 76 )

Mwiriwe nasabaga ko mwadushiriraho amanota fatizo y’uwemerewe kwa applying a murakoze.

Tuyizere yanditse ku itariki ya: 24-02-2017  →  Musubize

Nabazaga Ibisabwa Kugirango Umunyeshuri Yemererwe Kwiga Muri Kaminuza Ndetse N’inguzanyo Aha Twavuga Nko Kumanota Uburyo Asuzumwa. Murakoze.

Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 20-03-2017  →  Musubize

Mwiriwe nasabaga ko mwadushiriraho amanota fatizo y’uwemerewe kwa applying a murakoze.

Tuyizere yanditse ku itariki ya: 24-02-2017  →  Musubize

Mudushirire Hanze Urutonde Turebe Niba Turiho

James yanditse ku itariki ya: 9-01-2017  →  Musubize

Mwaramutse,mudushyiriyeho urutonde rw’abemerewe inguzanyo byadufusha ko turi murujijo

Felix yanditse ku itariki ya: 28-08-2016  →  Musubize

urwo rutonde ruboneka he?

BIZIMANA Augustin yanditse ku itariki ya: 27-08-2016  →  Musubize

mugerageze musohore urutonde rwabemerewe inguzanyo kd mufungure na connection kugrango twiyandikishe.

Fabien yanditse ku itariki ya: 25-08-2016  →  Musubize

arikose kobadasohora list yabemerewe iminsi ikabigiye ntakwitegura kuzabaho kwabanyeshuli barumva aya registration azavahe? nibindi byangombwa.

Murenzi yanditse ku itariki ya: 24-08-2016  →  Musubize

dufite urujijo kubijyanye ni gihe induction weeks izatangira murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 23-08-2016  →  Musubize

njye nabazaga ahari ko hari abanyeshuri bafite ibibazo bijyane ni byiciro byubudehe kugeza nanone ahari abasanze bimaze gukemuka mwamwemerera murokoze

niyonizeye abraham yanditse ku itariki ya: 23-08-2016  →  Musubize

Mwaramutse,mfite ikibazo nshaka kubaza ur ni gute basinya kuri admission letter batabifasheho umwanzuro nyuma bakabihindura urugero:abanyeshuri bemerewe kwiga mu ur 2016-2017 acceptance letter babahaye handitseho ko gutangira ari 29 Nzeri none kurubuga rwa ur hariho 29 kanama,ukwezi kose bagabanyijeho ukwezi kdi ntibanatangaza abemerewe inguzanyo ngo batangire biyandikishe,bragirango bizamere nka 2014 bagezeyo bakagaruka ,murakoze mudufashe

Felix yanditse ku itariki ya: 19-08-2016  →  Musubize

muraho neza? mwihangane mutugezeho urutonde rw’abemerewe inguzanyo ya REB kuko ibihe cyo kwiyandikisha kiri gushira.mudufashe rwose turababaye ndi bibaye byiza mwadusobanurira neza itariki yo gutangira ishuri kuko mbona ibintu byabaye imvange.murakoze cyane rwose.

alias yanditse ku itariki ya: 18-08-2016  →  Musubize

mwiriweho turabashimira kuri serevise nziza muduha gusa binashobotse mwadushyirira ahagaragara urutonde rwabemerewe inguzanyo murakoze ibihe byiza

nzaramyimana andrew yanditse ku itariki ya: 15-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka