Abanyamuryango ba FPR bishimire ibyagezweho bagamije ibiri imbere”-Prezida Kagame

Mu nama rusange yahuje abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi taliki 05/05/2012, umuyobozi mukuru w’uwo muryango, Perezida Paul Kagame yongeye kwibutsa abanyamuryango ko inama nk’iyi ari umwanya wo gusuzuma aho u Rwanda ruvuye n’aho rugeze mu rwego rwo gufata ingamba zo kugera ku bindi bateganya kugeraho.

Itangazo ryasohowe n’umunyamabanga wa FPR-Inkotanyi rivuga ko umuyobozi wa FPR-Inkotanyi yibukije abanyamuryango ko bose hamwe bagomba gukorera igihugu, buri wese mu nshingano ze kandi afatanije n’abandi. Yakanguriye abanyamuryango kurushaho buri gihe guharanira inyungu rusange ku buryo umubare w’abaziharanira wiyongera.

Perezida Kagame yanavuze ko abanyamuryango bose bagomba guharanira ubutabera barwanya ruswa n’akarengane, abasaba buri wese kunoza imirimo ashinzwe kuko iyo bitagenze bityo bigira ingaruka ku ntego abanyamuryango baba bihaye. Yanasabye abanyamuryango gukomeza kongera imbaraga mu byo umuryango wemereye Abanyarwanda.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bishimira ibyo bagezeho
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bishimira ibyo bagezeho

Muri iyi nama, abagize biro Politiki bishimiye ibimaze gukorwa mu ivugururwa ry’ubutabera, biyemeza gukomeza gushyigikira guteza imbere ubutabera barwanya ruswa n’akarengane, bakangurira abafite inshingano zo kurangiza imanza kurushaho kuzihutisha kandi bubahirije amategeko.

Abagize Biro Politiki bishimiye kandi ibimaze gukorwa mu myiteguro yo gusoza imirimo y’Inkiko Gacaca, basaba ko inzego zibishinzwe zafata ingamba zo kurinda no kubika amadosiye yose yerekeranye n’Inkiko Gacaca ndetse no gukurikirana nta kujenjeka abakoresha inyandiko mpimbano bahindura ibyemezo by’izo nkiko.

Abagize Biro Politiki ya FPR-Inkotanyi bemeje ko Amategeko-Remezo y’Umuryango FPR-Inkotanyi avugururwa kugira ngo haboneke uburyo urubyiruko rwahagararirwa mu nzego zose z’umuryango FPR-Inkotanyi.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

tunejejwe n"inama nziza yumuryango wacu wa FPR watumye tubona amata y"abana.yewe harakabaho FPR yatuhaye amahoro ihindura nimyumvire mwaba muzi ko inzu tubakaga kera twashiragaho amabati tubyita mugongo wa tembo!!!!none sinakubwira,habyarimana yivugishwaga ngo abandi imana yabahaye peterori!!!yewe ikibazo yarafite nukutagira confidence!!!yewe ibyiza birir imbere

gahutu jean yanditse ku itariki ya: 6-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka