Abanyamuryango ba FPR bishimire ibyagezweho bagamije ibiri imbere”-Prezida Kagame

Yanditswe ku itariki ya: 6-05-2012 - Saa: 09:32'
Ibitekerezo ( 1 )

Mu nama rusange yahuje abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi taliki 05/05/2012, umuyobozi mukuru w’uwo muryango, Perezida Paul Kagame yongeye kwibutsa abanyamuryango ko inama nk’iyi ari umwanya wo gusuzuma aho u Rwanda ruvuye n’aho rugeze mu rwego rwo gufata ingamba zo kugera ku bindi bateganya kugeraho.

Itangazo ryasohowe n’umunyamabanga wa FPR-Inkotanyi rivuga ko umuyobozi wa FPR-Inkotanyi yibukije abanyamuryango ko bose hamwe bagomba gukorera igihugu, buri wese mu nshingano ze kandi afatanije n’abandi. Yakanguriye abanyamuryango kurushaho buri gihe guharanira inyungu rusange ku buryo umubare w’abaziharanira wiyongera.

Perezida Kagame yanavuze ko abanyamuryango bose bagomba guharanira ubutabera barwanya ruswa n’akarengane, abasaba buri wese kunoza imirimo ashinzwe kuko iyo bitagenze bityo bigira ingaruka ku ntego abanyamuryango baba bihaye. Yanasabye abanyamuryango gukomeza kongera imbaraga mu byo umuryango wemereye Abanyarwanda.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bishimira ibyo bagezeho
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bishimira ibyo bagezeho

Muri iyi nama, abagize biro Politiki bishimiye ibimaze gukorwa mu ivugururwa ry’ubutabera, biyemeza gukomeza gushyigikira guteza imbere ubutabera barwanya ruswa n’akarengane, bakangurira abafite inshingano zo kurangiza imanza kurushaho kuzihutisha kandi bubahirije amategeko.

Abagize Biro Politiki bishimiye kandi ibimaze gukorwa mu myiteguro yo gusoza imirimo y’Inkiko Gacaca, basaba ko inzego zibishinzwe zafata ingamba zo kurinda no kubika amadosiye yose yerekeranye n’Inkiko Gacaca ndetse no gukurikirana nta kujenjeka abakoresha inyandiko mpimbano bahindura ibyemezo by’izo nkiko.

Abagize Biro Politiki ya FPR-Inkotanyi bemeje ko Amategeko-Remezo y’Umuryango FPR-Inkotanyi avugururwa kugira ngo haboneke uburyo urubyiruko rwahagararirwa mu nzego zose z’umuryango FPR-Inkotanyi.

Sylidio Sebuharara

Andi makuru - Mu Rwanda
Nyanza: Abafite ubumuga na bo barasaba ko Itegeko Nshinga rivugururwa
27/05/2015

Mu muhango uhuza buri 26 wa Gicurasi abafite ubumuga baba baturutse hirya no hino mu Rwanda ndetse no hanze y’Igihugu bibuka Padiri Fraipont Ndagijimana washinze ikigo cyita (...)
Gisagara: Umuyobozi uzanira abaturage ibyiza ngo akwiye gukomeza kuyobora
27/05/2015

Bakurikije ibyiza bagezeho nyuma y’igihe gikomeye cya Jenoside yakorewe abatutsi abanyarwanda bari bavuyemo, abaturage b’Akarere ka Gisagara basanga Perezida Paul Kagame, (...)
Nyanza: HVP Gatagara yibutse Padiri Fraipont ufatwa nk’umubyeyi w’abafite ubumuga
27/05/2015

Ikigo cya HVP Gatagara cyubatse ku gasozi kitiriwe amizero mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza, ku wa 26 Gicurasi 2015 habereye umuhango ngarukamwaka wo kwibuka Padiri (...)
Mu Rwanda hagiye kubera inama mpuzamahanga yiga ku buryo buhamye bwo kurinda abasivili
27/05/2015

U Rwanda rwateguye inama mpuzamahanga ku kurinda abasivili mu bikorwa byo kubungabunga amahoro izaba kuva tariki 28-29 Gicurasi 2015 igamije gushyiraho uburyo buhambye (...)
1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ... | 1772

Ibitekerezo

tunejejwe n"inama nziza yumuryango wacu wa FPR watumye tubona amata y"abana.yewe harakabaho FPR yatuhaye amahoro ihindura nimyumvire mwaba muzi ko inzu tubakaga kera twashiragaho amabati tubyita mugongo wa tembo!!!!none sinakubwira,habyarimana yivugishwaga ngo abandi imana yabahaye peterori!!!yewe ikibazo yarafite nukutagira confidence!!!yewe ibyiza birir imbere

gahutu jean yanditse ku itariki ya: 6-05-2012
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Kigali Today

AMAKURU

IBIGANIRO

Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
Dukurikire
Rwanda Districts

Menya amakuru yo muri buri karere ku Rwanda