Igikwangari bacyita “Ndi Umunyarwanda” bajijisha ubuyobozi

Bamwe mu batuye Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza biyemerera ko inzoga y’igikwangari bayita “Ndi umunyarwanda” kugira ngo bajijishe ubuyobozi.

Bamwe mu baturage batuye mu Kagari ka Kibinja gahererey muri uyu murenge, bavuga ko igituma inzoga z’inkorano zidacika ari uko abazinywa nabo bagenda biyungura amayeri yo kujijisha abayobozi.

Iyi nzoga ubuyobozi buhora buyihiga kuko itemewe bitewe n'uburyo ikorwamo.
Iyi nzoga ubuyobozi buhora buyihiga kuko itemewe bitewe n’uburyo ikorwamo.

Umwe muri abo baturage wemera ko igikwangari agifata nk’inzoga ye y’ibanze kubera ko imuhendukiye, yabwiye Kigali Today ko mu gace atuyemo bayihinduriye izina bakayita “Ndi umunyarwanda.”

Uyu muturage wirinze kuba yatangaza amazina ku bw’impamvu ze z’umutekano, yavuze ko we na bagenzi be basangira igikwangari iyo bagiye aho gicururizwa bagisaba mu izina rya “Ndi umunyarwanda” ariko bo bazi neza ko basabye igikwangari mu buryo bwo kujijisha.

Yagize ati “Iyo uvuze igikwangari uganira na mugenzi wawe hari ubwo umuntu mutazi yabafatisha ariko iyo wivugiye ko wemera “Ndi umunyarwanda” uwabagenzaga atambuka atamenye icyo muvuze mukaba mumujijishije mutyo.”

Bamwe mu bavuganye na Kigali Today n’ubwo baterura ngo bavuge aho icyo gikwangari gikorerwa naho gicururizwa kubera urwikekwe baba bafitiye buri wese, bavuga ko igikwangari kidashobora kuzacika kuko cyabereye benshi ikiyobyabwenge.

Umwe niwe wagize ati “Nihereyeho ntabwo nshobora kuryama ngo mbone ibitotsi ntanyweye ku gikangwari.”

Ngo igikwangari kirahenduka kuko icupa rimwe rigura 200Frw kandi umaze amacupa abiri atangira kumva isindwe mu mutwe agataha asinze agasindagirira iwe adahenzwe.

Nk’uko uyu munywi w’igikwangari yakomeje abivuga, ngo hari ubwo aho bakinywera basubiranano basinze bagaterana amacupa ariko ngo ibyo biterwa n’uko umuntu ameze ku giti cye.

Ati “Njye ndakinywa ngataha amahoro ku buryo igikwangari kindutira amata ntabwo rwose nayakunywera nkibona.”

Umuyobozi w’umurenge wa Busasamana, Mukantaganzwa Brigitte, avuga ko amakuru y’uko igikwangari cyahinduriwe izina atari ayazi ariko ko batazihanganira uwari wese uzagifatanwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka