Gatsibo: Imvura yinshi yasenye amazu 12 yangiza n’imyaka

Yanditswe ku itariki ya: 5-05-2012 - Saa: 09:26'
Ibitekerezo ( 1 )

Imvura yaguye mu karere ka Gatsibo yangije imirima y’imyaka n’amazu 12.

Imvura ivanze n’umuyaga yaguye kuwa Gatatu w’iki cyumweru mu karere ka Gatsibo, yangije amazu 12 na hegitare esheshatu z’imyaka mu murenge wa Remera, umwe mu yigize aka karere.

Abaturage bibumbiye muri koperative “Shishikara Muhinzi” bari mu bakozweho n’iyi mvura batangaza ko byabateye igihombo, kandi barabishyizemo imbaraga kugeza n’aho basabye ubufasha.

Abagize Koperative Shishikara Muhinzi bavuga ko imvura yabateye igihombo cya toni zigera kuri 200 za karoti bari barahinze, bizeye gukoramo amafaranga agera kuri miliyoni enye.

Akarere ka Gatsibo gasanzwe katagira imigezi, abaturage basabwa gukora imirwanya suri ifata amazi bayabuza kumanuka mu bishanga akangiza umusaruro w’ubuhinzi.

Ushinzwe amakoperative mu karere ka Gatsibo, Sengabire Celestin, agira inama abatuye aka gace ko kuba nyamwigendaho bidafasha umuturage kugaragaza ikibazo yagize, ahubwo ko iyo bashyize hamwe bagira ijwi rinini.

Avuga ko n’ubwo koperative Shishikara Muhinzi yangirijwe n’imvura, ikibazo bagize byoroshye kucyikuramo kuko bibumbiye hamwe kurusha uko umuturage ku giti cye yabigerageza.

Minisitere ishinzwe guhangana n’ibiza (MIDIMAR), mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kabiri uyu mwaka, yari yaburiye abaturage uburyo barwanya Ibiza, harimo guhinga kumaterasi no gukora imirwanya suri kuko biri mubifata amazi.

Yari yanabasabye gutura ahantu habereye, hadatwarwa n’inkangu n’isuri ariko nanone amazi atarengera.

Sylidio Sebuharara

Andi makuru - Amakuru

Ibitekerezo

abaturage begereye ibishanga bagerageze bimurwe reta y urda ibibafashemo murakoze

shyirambere j paul yanditse ku itariki ya: 2-04-2013
Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze, Turabashimiye.

Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
KT Radio
KT Radio
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile