Yizeye ko ubutabera buzamufasha kumenya ukuri ku ishoramari rye

Gakuba Fleury, Umunyarwanda uba muri Canada wasabye Perezida Paul Kagame kumurenganura yagannye iy’ubutabera arega uwo ashinja kumuriganya ku ivuriro bari bafatanyije.

Gakuba avuga ko yashoye imari mu gihugu cye, ashinga ivuriro afatanije na mugenzi we utuye mu Rwanda. Ariko ngo uwo mufatanyamigabane aza kumuhisha ibikorwa by’iryo vuriro byose, bituma atangira kugira amakenga ko yariganijwe.

Gakuba waje mu Rwanda kuburana imari yashoye mu ivuriro ariko akaba atizeye imiyoborere yaryo.
Gakuba waje mu Rwanda kuburana imari yashoye mu ivuriro ariko akaba atizeye imiyoborere yaryo.

Nyuma yagejeje ikibazo cye kuri Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu ihuriro ryiswe Rwanda Day ryabereye mu Buholandi mu Kwakira k’umwaka ushize wa 2015, Umukuru w’Igihugu asaba inzego gufasha mu ikemurwa ry’icyo kibazo.

Ubwo urubanza ruheruka kuburanishwa ku itariki 19 Mutarama 2016, Gakuba yari yasabye Urukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge gutegeka Dr. Bahati William aregamo ko yakwishyura miliyoni 2Frw yo kumworohereza mu ngendo zo kuza kuburana.

Kuri uyu wa gatatu tariki 9 Werurwe 2016, Gakuba yaburanye asaba kuvuguruza ubugenzuzi bw’imari ya Polyclinique de l’Etoile bwakozwe na Dr Bahati, kugira ngo hamenyekane ukuri ku buryo iryo vuriro ricunzwe.

Ibi bigomba gukorwa ari uko Dr Bahati William ahaye Gakuba inyandiko zose zisobanura ubuzima bwa Polyclinique de l’Etoile, harimo imishahara ihabwa abakozi, amasezerano bafitanye n’ikigo bakorera, uburyo imisoro n’ubwishingizi bitangwa, inyandiko zigaragaza inyungu n’imyenda ivuriro ryafashe.

Nyuma yo gusohoka mu rukiko, Gakuba yavuze ko afite icyizere ko urubanza ruzagenda neza, kuko rutari gutinzwa nk’uko yabikekaga.

Yagize ati "Nishimiye cyane uburyo urubanza rurimo kugenda, ariko dore rwaherukaga mu kwezi kwa mbere, rwongeye kuba muri uku kwezi kwa gatatu, ubutaha ruzaba ku itariki ya kane Mata; urumva ko bitanyorohereza mu ngendo, ndasaba ko rwakwihutishwa kandi rukaba ku matariki yegeranye."

Ababuranira Dr Bahati utagaragaye mu rukiko, aribo Me Mucyo Donatien na Me Mbarushimana Aime, bemeye hatabayeho amananiza menshi ko inyandiko zose Gakuba asaba agomba kuzihabwa.

Gakuba yavuze ko ibyo byabaye igisubizo kuri Gakuba, kuko kutazihabwa ari byo byateje impaka zituma bajya mu rukiko.

Leta y’u Rwanda ihora ikangurira abenegihugu baba hanze (Diaspora) kugira umusanzu batwerera ku gihugu cyabo, ari muri urwo rwego Gakuba avuga ko yumviye ubusabe bwa Perezida wa Repubulika uhora ubasura mu mahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nagira inama uyu muvandimwe gushaka un bureau d’Audit yigenga izajya ikora ubujyanama mu micungire n’igenzura mikoreshereze y’umutungo kandi GAKUBA akaba akagira uruhare mu kuyishyiraho. Ikindi hari logiciel z’ijyanye n’icungamari zikora kuburyo système yose y’icungamutungo iba informatisé. Ibi bigatuma na GAKUBA aho aba mu mahanga akurikira umunsi ku wundi uko amafaranga yinjira n’uko asoka.

G yanditse ku itariki ya: 12-03-2016  →  Musubize

ibigwi bihe se ? Gukora ibyaha!

KARAHANYUZE yanditse ku itariki ya: 10-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka