Kutagira mituweli ntibibaha icyizere cy’ubuzima

Bamwe mu batagira ubwisungane bwo kwivuza mu Karere ka Gicumbi bavuga ko bahora bikanga indwara kuko batazi uburyo babyifatamo barembye.

Gutunga ubwisungane mu kwivuza kuri buri muturage ni imwe mu ntego za Leta, ariko ntibigerwaho ijana ku ijana bitewe n’impamvu zirimo kutagira amikoro kuri bamwe abandi na bo ntibabyitabire kubera ubujiji.

Mukakarimba Collete waguriwe Mutuweli byamufashije gushaka ubuzima nta rwicyekwe rw'indwara afite.
Mukakarimba Collete waguriwe Mutuweli byamufashije gushaka ubuzima nta rwicyekwe rw’indwara afite.

Mukakarimba Collete utuye mu Murenge wa Shangasha mu Karere ka Gicumbi, ni umwe mu badashobora kwirihira ikarita y’ubwisungane mu buvuzi izwi nka “Mituweli”, bitewe no kubura ubushobozi buhagije, nk’uko abivuga.

Cyakora ngo mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2015-2016, yaje guhabwa ubwisungane n’abagiraneza ku buryo asigaye abasha kwivuza.

Mbere yaho, byatumaga uyu mugore w’umupfakazi iyo yarwaraga cyangwa akarwaza abana babiri afite, yaratinyaga kujya kwa muganga mu rwego rwo kwirinda amafaranga bamuca.

Agira ati “Nahitagamo kwivurisha ibyatsi by’ibicunshu ndetse n’imibirizi kugira ngo mbashe gukira.”

Avuga ko uburwayi bwanatumaga mu rugo rwe basonza kubera ko atabonaga uko ajya guca inshuro ngo abashe gutunga abana be.

Niyonsaba Theoneste Uhagarariye CVA mu Rwanda.
Niyonsaba Theoneste Uhagarariye CVA mu Rwanda.

Iyo ugeze iwe ubona inzu iva kandi ituriye igihuru, ku buryo umuntu yakwemeza ko biri mu bimukururira umubu, bikiyongeraho ko atanararaga mu nzitiramibu.

Kuri ubu asigaye yarabonye mitiweli yahawe n’abagiraneza, akavuga ko kuva yafata iyo karita yo kwivurizaho byamwongereye icyizere kuko azi ko isaha n’isaha atakongera kurembera mu nzu.

Ati “Ubu numva nanjye ndi umuntu nk’abandi kuko iyo ndwaye mbasha kubona uburyo njya kwa muganga nkivuza kandi nkaba mfite icyizere ko nzakira neza kuko mba nabonye imiti yo kunywa.”

Ubu yatangiye kongera gukora ashaka icyatunga umuryango we, akavuga ko nubwo atagera aho yifuza ariko ashimishwa n’uko iyo abonye aho aca inshuro, atabura uko akora kubera ko atakikanga indwara.

Kubona ubwisungane kwe yabifashijwemo n’umuryango utegamiye kuri Leta wita ku bababaye "Companoness Vulneris Assotion (CVA)" watangiye ibikorwa byo gufasha abatishoboye mu Karere ka Gicumbi.

Niyonsaba Theoneste uhagarariye CVA mu Rwanda, atangaza ko bamaze kugurira abaturage 20 mituweli kandi ko bazakomeza.

Abamaze gutanga ubwisungane mu kwivuza muri aka karere babarirwa kuri 90.5%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka