Kirehe: Yabyaye umwana ufite imitwe ibiri
Umubyeyi wo mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba arasaba ubufasha nyuma yo kubyara umwana ufite imitwe ibiri.
Uwo mubyeyi wabyaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 23 Gashyantare 2016, avuga ko yatunguwe no kumva ko yabyaye umwana ufite imitwe ibiri.
Agira ati "Namaze kubyara bambaze ntibahita bambwira ikibazo cy’umwana wanjye. Babanje kubimpisha nyuma bamwira ko yavukanye imitwe ibiri mpita ngwa mu kantu."
Akomeza yibaza uko azamurera, yagize ati "Ni ikibazo ntakiriye neza kuko nibajije uko nzamurera biranyobera. Nzakura he utwenda!"
Mu bindi bibazo yibaza harimo uko azajya amuheka n’uko azajya amwonsa. Ati "Ese buriya koko azabaho!"
Mu kiganiro na Dr Ngamije Patient, yadutangarije ko nubwo iby’uwo mwana wavukanye imitwe ibiri bidasanzwe ariko bibaho mu cyo yise "deformation" aho ngo impinja zishobora gufatana igice kimwe cy’umubiri.
Cyakora kugira ngo ikibazo nk’icyo gikemuke bisaba ubushobozi buhambaye n’abaganga b’inzobere.
Uwo mubyeyi wibarutse umwana ufite imitwe ibiri, yari asanzwe ari umubyeyi wubatse unafite abandi bana bane bameze neza, uwo wavutse akaba ari uwa gatanu.
Ibitekerezo ( 26 )
Ohereza igitekerezo
|
UWMUBYEYIN’UWO KWITABWAHO AGAFASHWA NDINYAGATARE.
Mbese yahise yitaba Oman!? Yoooo imana imwakire mubayo!
Imana irahambaye bavandi!
leta imwiteho
uyumubyeyi akeneye ubufasha agire kwihangana IMANA imurihafi
ako gakobwa ni agatwari kbsa.
UWO MUBYEYI YAHUYE NIHURIZO RIKOMEYE NIYIHANGANE.UBUZIMA NUMURUNGA MUREMURE MANA MUBE HAFI.MAMA SORRY
Biragoye kubyiyumvisha kubwagahinda mfite ntago nabona ucyomvuga gusa ihangabr mama
gose uwomwana nitwari imana imwakiremutwari :
kwihangana bitera kunesha.BIBAHO GUSA PE UWO MUBYEYI NIYONGEREIBIHE BYO GUSENGA KANDI YIHANGANE.Imananimube bugufi.
kwihangana bitera kunesha.BIBAHO GUSA PE UWO MUBYEYI NIYONGEREIBIHE BYO GUSENGA KANDI YIHANGANE.Imananimube bugufi.
NITWA.ISSUMAILE:IBIBIHE TUGEZEMO.NI;UKWITONDA TUGASENGA.CYANEE, KUKO IBYANDITSE BYARASOYE PEE?