Yagwiriwe n’umusarani agiye kwiherera aburirwa irengero

Umusore mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi yagwiriwe n’umusarane agiye kwiherera aburirwa irengero.

Byabaye kuri uyu wa 21 Gashyantare 2016 ubwo uwo musore w’imyaka 30 y’amavuko yajyaga mu bwiherero bw’aho yari acumbitse bukamugwira buranariduka agwamo aburirwa irengero.

Mu gihe byabaye ahagana mu ma saa kumi z’umugoroba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama, Rukazambuga Gilbert, avuga ko bashakishije kugeza mu ma saa sita z’ijoro ariko bakarara batamubonye.

Yagize ati “Na n’ubu ntacyo turagaraho umusarani waridutse n’inkuta zose wika hasi ujya ikuzimu.”

Akomeza kuvuga ko iyo mpanuka ishobora kuba yatewe n’ubutaka bworoshye kuko inzu y’ubwo bwiherero yose yarigitiye mu butaka.

Mu gitondo cyo ku wa mbere tariki 22 Gashyantare 2016, babyukiye kuri uwo musarani ndetse hinifashishwa imashini y’uruganda rwa CIMERWA ariko ngo ntibaramubona.

Biragoye kwemeza ko uyu musore yaba akiri muzima kuko yaraye muri uwo musarani kandi kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru ejo hashize akaba atari yakabonetse.

Uwo musore, w’Umurundi, yari arangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubuvuzi bw’abantu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Imana izi impamvu ariko mumushyirireho umurongo wubufasha

BERNARD NTAKIRUTIMANA yanditse ku itariki ya: 14-03-2016  →  Musubize

Uwo Mubyeyi Niyihangane Gusa Imana Imube Hafi Jye N’ubwambele Mbyumvise Mu Rda

Jason yanditse ku itariki ya: 25-02-2016  →  Musubize

uyomuvyeyi arakwiye kwisubirako kuku uyo mwana ntazo vyibagir

esperace niyonkuru yanditse ku itariki ya: 25-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka