Ni twe tuzigeza ku iterambere- Kagame

Perezida Kagame yaraye atanze ikiganiro ubwo yahuraga n’abayobozi hamwe n’abakinnyi b’ikipe ya Basketball ya Toronto Raptors ikinwamo na bamwe mu bakomoka muri Afurika.

Mu ruzinduko arimo mu gihugu cya Canada Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yaraye yitabiriye ihuriro ry’abakina umupira wa Basketball mu majyaruguru ya Amerika babigize umwuga (NBA) mu mujyi wa Toronto.

Perezida Kagame Paul wa kane ibumoso ari kumwe n'abayobozi ba Toronto Raptors
Perezida Kagame Paul wa kane ibumoso ari kumwe n’abayobozi ba Toronto Raptors

Perezida Kagame yashimiye abakuriye ikipe ya Basketball ya Toronto Raptors anashimira abakinnyi b’Abanyafurika uburyo baharanira iterambere ry’umugabane bakomokamo anashimira abayobozi w’iyo kipe Masai Ujiri(General Manager) na Komeri mukuru w’iyo kipe Adam Silver .

Ati"Siporo ihuza abantu, ikababibamo agaciro ko gukora , ikinyabupfura no kumenya kurushanwa n’ahandi". Yanabibukije ko n’iyo umuntu atakina nk’uwabigize umwuga ariko umuntu yakina akagira izo ndangagaciro.

Ku bwa Perezida Kagame igihangayikishije u Rwanda ni uguhindura ubuzima bwa buri munyarwanda. Ati"Iterambere ntirizazanwa n’indege zitagira abaderevu(Drones) cyangwa undi wese ahubwo ni twe ubwacu"

Yabatangarije ko Afrika idakwiye guhora iri inyuma y’indi migabane kandi u Rwanda rukaba rubiharanira kandi ruri muri iyo nzira.

Avuga ku mfashanyo yabatangarije ko ikwiye kuza ifasha abaturage kwiteza imbere kandi akaba ari igafasha ibihugu guha servisi nziza abaturage babo. Yasabye ibihugu bya Amerika na Canada bashaka gushora imari muri Afrika ko ibyo bakeneye bihari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka