Rulindo: Hangijwe ibiyobyabwenge bifite agaciro karenga Miliyoni

Ku wa 12/02/2016 mu Murenge wa Ntarabana hangijwe hanamenwa ibiyobyabwenge bifite agaciro ka Miliyoni 1 129 500Frw.

Kuri station ya Polisi ya Kajevuba iherereye mu Murenge wa Ntarabana ni ho hangirijwe Ibiyobyabwenge byo mu bwoko butandukanye.

DPC w'Akarere ka Rulindo nyuma yo kwigisha ububi bw'ibiyobyabwenge yafatanyije n'abaturage kwangiza ibiyobyabwenge ku mugaragaro
DPC w’Akarere ka Rulindo nyuma yo kwigisha ububi bw’ibiyobyabwenge yafatanyije n’abaturage kwangiza ibiyobyabwenge ku mugaragaro

Ibyo biyobyabwenge birimo inzoga zo mu bwoko bwa Souzi ipaki 30, zebra amapaki 104, sky ipaki 48, chief waragi ipaki 50, gagawizi vodka ipaki 19, premos paki 09, kitoko ipaki 170, kicky ipaki 38, kanyanga litilo 6, n’urumogi bombs 03.

SSP (Senior Superintendant) Bizimana Felix Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rulindo yabwiye abamotari n’abanyonzi bari bitabiriye igikorwa cyo kumena ibiyobyabwenge bagera hafi kuri 300 kwirinda kunywa no gutwara abantu batwaye ibyo biyobyabwenge.

Yagize ati ’’Mu gihe ufashwe utwaye umuntu ufite ibiyobyabwenge waba ufite moto, igare cyangwa imodoka na we urahanwa, kuko n’ufashwe abicuruza na we abihanirwa’’.

Karenzi Benoit Umuyobozi w’abatwara moto muri parikingi ya Cyamutara na Kajevuba yavuze ko bafatanya na Polisi mu kuranga ahantu hari ibiyobyabwenge.

Yagize ati ‘‘Usanga hari za moto zimwe zikunze gukora mu gihe cy’ijoro bakaba batagikora, kuko ngo usanga ari bo bakunze gutwara abafite ibiyobyabwenge’’.

Kubwimana utwara igari muri parikingi ya Kajevuba yavuze ko yigeze gutwara umuntu wari ufite ibiyobyabwenge, abonye Polisi y’Igihugu ahita yiruka.

DPC SSP Bizimana Felix yigisha ububi bw'ibiyobyabwenge n'ubwoko bwabyo
DPC SSP Bizimana Felix yigisha ububi bw’ibiyobyabwenge n’ubwoko bwabyo

Yagize ati ‘‘Uyu munsi nahakuye isomo rikomeye ko ntazongera gutwara umuntu ufite umutwaro ntazi ibyo atwayemo, kuko ashobora kuba afitemo ibiyobyabwenge’’.

SSP Bizimana Felix yagize ati ’’Umuntu ufatanywe ibiyobyabwenge ahanishwa ingingo ya 594, naho umuntu ubikura mu kindi gihugu ahanishwa imyaka iri hagati ya 3 kugeza kuri 5 n’amande ari hagati y’ibihumbi 500 na Miliyoni 5 by’amafaranga y’u Rwanda’’.

Kuri uwo munsi kandi hanafashwe umugabo uhinga urumogi mu Murenge wa Rusiga uherereye muri aka Karere, atunzwe agatoki n’abaturage kuko bamaze iminsi babishishikarizwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turashimira Police y’igihugu cyacu kuko ntijya yita ku gaciro k’ikintu mu gihe bigaragara ko ari ukurinda umutekano w’abantu, nko kuba biriya biyobyabwenge bya menwe natwe hano iwacu turabishyigikiye.

rucogoza yanditse ku itariki ya: 15-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka