Pro-Femmes irakusanya miliyari 3.3Frw yo kubaka ikigo ntangarugero
Impuzamiryango iharanira uburinganire n’uruhare rw’umugore mu iterambere, Pro-Femmes Twese Hamwe, irakusanya inkunga yo kubaka ikigo ntangarugero mu karere, ibifashijwemo n’uwakumva abyishimiye wese.
Iki kigo kizahesha Abanyarwanda ishema mu karere k’ibiyaga bigari n’ahandi muri rusange, bitewe n’akamaro kizaba gifite ko guteza imbere uburinganire no gutanga ubumenyi ku bagore buturutse hirya no hino ku isi, nk’uko Kanakuze Jeanne d’Arc uyobora iyi mpuzamiryango yabitangaje.
Yagize ati “Amafaranga tugezeho twubaka icyo kigo ntabwo ari menshi, ariko turizera ko tubona ayandi menshi muri uyu mugoroba; iki kigo ni ishema ku mateka y’abanyarwandakazi, ni ahantu bazahahira ubwenge.”
Ikigo cy’icyitegererezo cyatangiye kubakwa i Gahanga muri Kicukiro, kizaba kigizwe n’inyubako eshatu harimo ibiro n’ububiko bw’inyandiko zivuga ku buringanire mu Rwanda.
Inyubako ya kabiri ikaba ari icyumba mberabyose cy’inama, indi nyubako ikazaba ari icumbi ry’abazagana icyo kigo.
Pro-Femmes igizwe n’imiryango 57 yo mu gihugu hose, irateganya gutaha inyubako ya mbere y’ibiro n’ububiko bw’inyandiko mu kwezi kwa gatanu k’uyu mwaka, ikazaba ifite agaciro ka miliyoni zirenga 433 Frw.
Nyuma bakazakomeza gushaka abafatanyabikorwa babafasha kubaka izindi nyubako zisigaye bitarenze imyaka ibiri.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 12 Gashyantare 2015, Pro-femmes yatwerereje agera kuri miliyoni 92Frw, iyakuye ku bikorera bo mu Rwanda, abayobozi mu nzego za Leta, n’abagize imiryango ya Sosiyete sivile kandi kikazakomeza gukorwa.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ko mutatweretse se igishushanyo mbonera cy’IYO NYUBAKO.