General Musare wayoboraga FDLR-RUD yivuganywe n’inyeshyamba

Umuyobozi wa FDLR-RUD Gen Maj Ndibabaje yishwe n’abarwanyi ba Maï-Maï bamusanze ahitwa Mashuta mu mashyamba ya Congo.

Amakuru avuye mu barwanyi ba FDLR-RUD isanzwe ikorera mu bice bya Walikale ahitwa Mashuta, aremeza ko umuyobozi wabo Gen Maj Jean-Damascène Ndibabaje alias Musare yaguye mu bitero by’abarwanyi ba Maï-Maï tariki 8 Gashyantare 2016.

Gen Maj Jean-Damascène Ndibabaje alias Musare.
Gen Maj Jean-Damascène Ndibabaje alias Musare.

Amakuru Kigali Today yahawe na bamwe mu barwanyi ba FDLR-RUD bari Walikale batashatse ko amazina yabo atangazwa, avuga ko ubu badafite umuyobozi kubera Gen Maj Ndibabaje wari umuyobozi wabo yiciwe mu mirwano ikomeye yatangiye tariki 7 Gashyantare.

Bavuga ko iyo mirwano yatangiriye mu duce twa Mukeberwa mu majyepfo ya Lubero itangijwe n’abarwanyi ba Maï-Maï Guidon baturutse mu duce twa Buleusa.

Maï-Maï Guidon baje gusubizwa inyuma na FDLR, bahita bagaba ibitero ku birindiro bya FDLR-RUD iyoborwa na Gen Musare wahise ahunga ibirindiro.

Umurwanyi wa FDLR yagize ati “Imirwano ikarishye yatangiriye mu birindiro bya Generali abivamo ajya ku gasozi ajya ahamagariraho agiye gusaba ubufasha abandi basirikare maze asanga yatezwe igico n’abarwanyi ba Maï-Maï ya Guidon bahita bamurasana n’umusirikare umurinda bitaba Imana.”

Bokele Joy umuyobozi wa Territoire Lubero yatangarije Radio Okapi ko iyo mirwano yahitanye abarwanyi batari bacye kandi bitoroheye ubuyobozi n’imiryango itagengwa na leta kugenzura.

Gusa yavuze ko abashoboye kumenyekana ari 15 baguye ku rugamba, naho batanu barakomereka bajyanwa ku ivuriro ryitwa Mbwavinywa riri kuri 20 km uvuye Mukeberwa.

Maï-Maï NDC ya Guidon ibikorwa byo kurwanya FDLR yabitangiye mu kwezi ku Gushyingo 2015, kubera umwiryane wari mu Banyekongo bavuga Ikinyarwanda n’abaturage bo mu bwoko bw’Abandandi.

Abaturage bo mu bwoko bw’Abandandi bashinja abaturage bavuga Ikinyarwanda kwifafatanya na FDLR ikabasahurira imyaka no kubahohotera. Byatumye urubyiruko rwo mu bandandi rwifatanyije na Maï-Maï NDC ya Guidon kugira ngo birukane FDLR muri Lubero na walikale.

Ubuyobozi bw’umutwe wa FDLR Foca bwari ahitwa Rusamambo bwamaze gusenywa, Gen Maj Iyamuremye Agaston wita Rumuli ahungira muri Rutshuru ahitwa Makomamarehe aho arinzwe n’abasirikare ijana naho Lt Gen Mudacumura ajya hafi ya Mweso atinya ko yagabwaho ibitero.

Gen Maj Jean-Damascène Ndibabaje yari muntu ki?

Ndibabaje yavutse mu 1968 ahitwa Kirerema mu murenge wa Kanzenze akarere ka Rubavu.

Yize amashuri abanza ahitwa Kanzenze, naho amashuri yisumbuye ayatangirira ku ishuri ryitwa Nzige muri Bicumbi muri Rwamagana, ariko nyuma yo kuhiga imyaka ibiri akomereza muri Lycée ya Kigali mu Rugunga.

Ndibabaje ari mu kiciro cya 30 cy’abanyehsuri binjiye mu ishuri rikuru rya Gisirikare.

Intambara yo kubohoza igihugu mu 1990 yatangiye ari umunyeshuri muri ESM ariko ahabwa ipeti rya sous Lieutenant yoherezwa mu gutoza abasirikare bashya.

Mu bice bya Rulindo aho yayoboye yari umuyobozi wa companyi ya kane muri batayo ya 64, yoherezwa ku rugamba kurwana mu Ruhengeri na Kibungo ariko agatsindwa.

Mu 1994 batayo ya 64 yarayobowe na Capt Rusingiza Theodore muri Rulindo ahitwa Mbogo na Mugambazi, aho abasirikare yayoboraga bari ahitwa Mugote Remera y’abaforongo.

Ubwo ingabo za FAR zatsinzwe na FPR Inkotanyi yashinze ibirindiro bya Nyuma ku mupaka w’u Rwanda na Congo ahitwa Kabuhanga mu murenge wa Bugeshi, naho muri Congo yari batayo Dragon yari Mugunga mu nkambi ya Goma, aba umwe mu baje gutera mu Rwanda mu gihe cy’abacengezi ari S3 segiteri Zoulou.

Mu 1998, ubwo abacengenzi bari bamaze gutsindwa yabaye umuyobozi wungirije wa burigade Thorax, naho 2001 nibwo yayibereye umuyobozi ndetse ihindura izina yitwa Roquette.

Igitabo “The Leadership of Rwandan armed groups abroad with a focus on the FDLR and rud/urunana”, cyasohotse mu 2008, kivuga ko Ndibabaje yitandukanyije na FDLR Foca mu 2005 kubera kutumvikana na Lt Gen Mudacumura ahita ashinga umutwe wa gisirikare mu 2006 yise AN-Imboneza.

Kimwe mu byo Ndibabaje yapfuye na Mudacumura birimo uburyo abasirikare ba FDLR batafatwaga neza, we agasaba ko bishyurwa amafaranga menshi mu gihe Mudacumura atabyemeraga.

Gen Maj Ndibabaje apfuye atarashaka umugore kuko yari yaravuze ko azamushaka nagaruka mu Rwanda. Ubuyobozi bwa FDLR RUD ntiburabasha gutora undi ugomba kuyiyobora, kuko bahanganye n’ibitero bagabwaho na Maï-Maï NDC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Uyu musirikari muzi mu 1993. Ese niwe wari wariyise Gn Musare najyaga nsoma mu bitangaza makuru. Nkurikije uko yagaragaraga icyo gihe ahubwo narinzi ko yapfuye kera, kuko umurebye wagiraga ngo ni agasaza k’imyaka 50! Kumbe yari umusore! Yari afite n’urubavu ruto rwose! Reka nkosore gato. Ntabwo yigeze ayobora ikompanyi ya kane. Ahubwo yayoboraga iporoto ya4 mu ikompanyi ya3 yayoborwaga SLt Charle ntazi irindi zina rye. Ikompanyi ya4 yayoborwaga na SLt Muvunandinda waje no kugwa ku rugamba jenoside igitangira. Naho ikompanyi ya2 uwayiyoboraga ntabwo muzi ndetse ishobora kuba ari nayo yarindaga HQ (QG ya batallon). Naho kuri Mbogo na Mugambazi mwongereho na Tumba ya Byumba kuko hari hakambitse ikompanyi ya1 yayoborwaga n’umusore w’inzobe mwiza cyane SLt Ntirushwa Faustin ubu uri mubayobozi bakuru ba police y’igihugu. Mbashimiye uburyo mutohoza amakuru mukayatugezaho. N’ubwo iki gitekerezo ngitanze nkerewe cyane, ntabwo kibogamye mukireke gitambuke. Murakoze cyane!

Jack yanditse ku itariki ya: 15-11-2016  →  Musubize

Ariko mugaragaza imiterere yubwenge bwanyu kabisa! ndavuga abatanze ibitekerezo.ubuse isuraniyo irwana? abapfirakurugambase ni ukoari ibigwari? turakibuka intwali yarwitangiye Fred! harise utera igihugu kuko acyanga cyangwa nawe aba ashaka kukiyobora ngo nawe agiteze imbere nkabandi? nsubize uvuga ati mayibobo:tinya umuntu upfuye ari imanzi yiriya myaka wowese wananiwekwihangana iminsi ingahe? hari igihe abantu bavuga amagambo ugahita ukarasa ubwenge bwabo kdi umuntu ubasha kwandika yakabaye ajijutse

Misago Elic yanditse ku itariki ya: 6-04-2016  →  Musubize

ushobora kwiruka ugasiga icyije cyigusanga ariko ntiwasiga icyikurimo,inzozi z,umuntu w,unyabwenge z,imutera kugira amakenga,ariko izumupfapfa,ziherekezwa n,urupfu,kumvako uzakora icyiza ubanje gukora ikibi n,imana ntiyabyemera,lieutenant udakunda igihugu cyamukamiriwemo amata mu cyansi,ntabwo aba ariwe, aba aricyitiriro,icyambere,dukunde Imana,igihugu n,abagituye bose,n,abandi bose imana yaremye bakunda u Rwanda ,ok thank you

Gabiro jean de dieu yanditse ku itariki ya: 14-02-2016  →  Musubize

sha ubanza babeshya atapfuye ubwose koko nawe yapfa ngaho nuyumve icyo abandi bamurushije boyahitanye...

kayiranga alex yanditse ku itariki ya: 14-02-2016  →  Musubize

yoooo kwapfuye atagarutse !abaswa ninkabasazi yarategereje indege izaza kumutora ngaho nagume kukibuga, abakobwa twararushye! ninde wari wara mubeshye ko dukeneye abahigi iyareba mumagobe, uwashaka cyangwa nibihwerume yarayoboye!ngaho narongore.

itsinzi yanditse ku itariki ya: 13-02-2016  →  Musubize

yoooo kwapfuye atagarutse !abaswa ninkabasazi yarategereje indege izaza kumutora ngaho nagume kukibuga, abakobwa twararushye! ninde wari wara mubeshye ko dukeneye abahigi iyareba mumagobe, uwashaka cyangwa nibihwerume yarayoboye!ngaho narongore.

itsinzi yanditse ku itariki ya: 13-02-2016  →  Musubize

Muraho? ubu uwo muntu usa kuriya nka mayibobo kweli ni general?! nibaze mu rwababyaye babereke ba General abo aribo bareke kujya biha amagarade badakwiye!

koko yanditse ku itariki ya: 13-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka