Intwari z’i Nyange ntizigishyinguwe mu gicumbi cyazo

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Julienne Uwacu, avuga ko gahunda yo kwimurira imibiri y’Intwari z’i Nyange mu gicumbi zirimo kubakirwa itakibaye.

Iyi gahunda ihinduwe nyuma y’uko tariki 31 Ukwakira 2015, umuyobozi w’urwego rushinzwe Intwari z’Iguhugu, impeta n’imidari by’ishimwe, Pierre Damien Habumuremyi, yari yizeje abatuye Ngororero ko abana b’intwari z’inyange bazashyingurwa mu gicumbi cyazo.

Minisitiri Uwacu Julienne asobanurirwa aho imirimo yo kubaka igeze i Nyange.
Minisitiri Uwacu Julienne asobanurirwa aho imirimo yo kubaka igeze i Nyange.

Icyo gihe nibwo hahise hatangira imirimbo yo kubaka icyo gicumbi. Gusa mu ruzinduko Minisitiri Uwacu yakoreye muri aka karere kuwa kane tariki 11 Gashyantare 2016, yatangaje ko kwimura imibiri y’izo ntwari bitagikozwe.

Yagize ati “Nk’uko byemejwe n’inama y’abaminisitiri, kwimura imibiri y’Intwari si ngombwa. Icyingenzi ni ukuzubakira igicumbi cyazo kiziranga. Ntabwo rero tukimuye imibiri y’izi ntwari. ”

Gusa yongeyeho ko hari umwe muri izo ntwari ushyinguye mu Murenge wa Nyange hadatunganye, ari we uzimurwa akazanwa ku gicumbi cy’intwari.

Yasabye ko kubaka igicumbi cy'intwari birangira bitarenze kuwa 25 Gashyantare.
Yasabye ko kubaka igicumbi cy’intwari birangira bitarenze kuwa 25 Gashyantare.

Yanasabye ko imirimo yo kubaka icyo gicumbi yakwihutishwa kuko yadindiye, ku buryo bitarenze tariki tariki 25 Gashyantare yaba yarangiye ku buryo itariki yo kwibuka izi ntwari izaba tariki 19 Werurwe izasanga hatunganye.

Umuyobozi w’ishuli abo bana bigagamo, ES Nyange, ari naho hubatwe igicumbi cyabo, Uwamungu Gapasi Leonard, avuga ko nta kibazo bafite ku kuba iyo gahunda ihindutse.

Ati “Leta niyo ireberera abanyarwanda kandi ntiyaduhitiramo ibibi. Ndumva nta kibazo biduteye kuko nubundi harimo kubakwa ngo habungabungwe amateka.”

Yemeye ubuvugizi mu kuvugurura ishuli rya ES Nyange.
Yemeye ubuvugizi mu kuvugurura ishuli rya ES Nyange.

Avuga ko bishimiye ko Minisitiri Uwacu usanzwe ari n’imboni ya Guverinoma muri aka karere, yemeye ubuvugizi mu gusana iryo shuli akanasaba akarere gukora bya vuba umuhanda uriganaho.

Abari abanyeshuri b’i Nyange bashyizwe rwego rw’Intwari z’Imena ni Bizimana Sylivestre, Mukambaraga Beatrice, Ndemeye Valens, Benimana Hélène, Mukarutwaza Séraphine, Niyongira Ferdinand na Mujawamahoro Marie Chantal ari nawe wenyine uruhukiye ahubakwa igicumbi i Nyange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka