Abafundi bagiye kongererwa agaciro bahabwa impamyabumenyi

Ikigo gishinzwe guteza imbere unumenyi ngiro n’imyuga (WDA), kigiye guha impamyabumenyi abafundi igihumbi basanzwe mu kazi binyuze mu bizami bazakora.

Iyi gahunda yiswe "Kora wigire" izatuma abafundi bagira ibyemezo bigaragaza ko ibyo bakora babizi, bibafashe guhangana ku isoko ry’umurimo n’abatanga akazi babagirire icyizere, nk’uko umuhuzabikorwa w’iyi gahunga, Nzabandora Abdallah, yabitangarije Kigali Today.

Ahenshi wasangaga bakora ariko nta cyemeza ko babifitiye ubushobozi.
Ahenshi wasangaga bakora ariko nta cyemeza ko babifitiye ubushobozi.

Yagize ati “Abarimu bareba umuntu uko azamura urukuta cyangwa akora igisenge cy’inzu bitewe n’icyo arimo gukora n’ubuhanga agaragaza, hanyuma ba barimu bakaba ari bo batanga raporo yerekana icyo buri muntu azi gukora bityo agahabwa impamyabumenyi.”

Avuga ko ibi bizami bizatuma havaho iby’uko umufundi yahabwaga akazi n’umuzi cyangwa akagasabirwa na mugenzi we, kuko azaba afite icyangombwa kimwemerera kujya gukora hose mu gihugu ndetse no hanze yacyo.

Nzabandora akomeza avuga ko abazabona izi mpamyabumenyi bazaba bafite amahirwe menshi yo gukomeza kwihugura bagahabwa izindi zisumbuye.

Ati “WDA ifite ukuntu ishyira abanyamwuga mu byiciro bitandukanye bitewe n’ibyo bize n’urwego ubumenyi bafite bugezeho.

Aba nabo birabareba kuko impamyabumenyi bazahabwa ziri mu rwego rumwe mu ziteganyijwe, bityo ababyifuza bakaba bakongererwa ubumenyi bubageza ku yindi ntera.”

Kugeza ubu abafundi bahawe impamyabumenyi na WDA ni 150, hari abandi 45 bo ku karere ka Gisagara bakorewe isuzuma bazazihererwa rimwe n’abandi.

WDA itangaza ko ariko iyi mibare ikiri hasi kuko mu Rwanda ngo habarirwa abafundi bagera ku bihumbi 48 bagomba kuzagerwaho n’iri suzuma.

Iki gikorwa kizatangirana na Werurwe uyu mwaka, WDA ikazagifashwamo na sendika y’abafundi, ababaji n’abanyabukorikori (STECOMA), kuko ari yo izi aho baherereye n’amashantiye y’ubwubatsi bakoramo.

Biteganyijwe ko gusuzuma urwego abafundi bariho bizarangirana na Kamena kuko kubaha impamyabumenyi zabo bizabakorwa muri Nyakanga 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka