Canada: Perezida Kagame yakiriwe n’ishyirahamwe ry’abayobozi bakiri bato

Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko muri Canada yakiriwe n’ishyirahamwe ry’abaperezida b’ibigo bakiri bato (Young President Organizaton -YPO), aho yahuye n’abanyamuryango baryo umunani.

Mu kiganiro bagiranye cyanitabiriwe na Romeo Dallaire wari uhagarariye ingabo za Loni mu gihe cya Jenoside, Perezida Kagame yababwiye ko ntawe ukwiye kurebera Afurika mu isura ya ruswa kuko iri hose ku isi, ahubwo ko igikwiye ari uguhangana na yo aho yaturuka hose.

YPO ihuriyemo abayobozi b’ibigo bikomeye ku isi bakiri bato mu myaka ariko bashobora gufata ibyemezo bikomeye.

Perezida yasabye abayobozi bakiri bato kutareba Afurika nk'umugabane wamunzwe na ruswa kuko iri ku isi hose.
Perezida yasabye abayobozi bakiri bato kutareba Afurika nk’umugabane wamunzwe na ruswa kuko iri ku isi hose.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko se ibi nibyo byahagurutsa perezda w’igihugu, agatana za miliyari kandi abarimu badahemberwa igihe kubera amikoro make?

Jeremy Rebero yanditse ku itariki ya: 13-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka