Kirehe: Inzego z’umutekano zirashakisha umugabo wishe umugore we

Inzego z’umutekano zirashakisha umugabo witwa Hakuzimana Jean Baptiste wo mu Murenge wa Kigina ukurikiranyweho kwica umugore we.

Amakuru aravuga ko Hakuzimana wo mu Mugudugu wa Kabuga mu Kagari ka Rugarama, yishe umugore we Nyirabasangiza Olive, amutemesheje umuhoro ku mugoroba wa 11 Gashyantare 2016, ubwo yamusangaga iwabo aho uyu mugore yari yarahukaniye.

Ubuyobozi bwakoranye inama n'abaturage b'Akagari ka Rugarama bubasaba kwirinda amakimbirane mu miryango.
Ubuyobozi bwakoranye inama n’abaturage b’Akagari ka Rugarama bubasaba kwirinda amakimbirane mu miryango.

Abaturage baravuga ko Hakuzimana yagiye iwabo w’umugore, amwubikira ari mu gikoni atetse, amutemesha umuhoro, undi agahita apfa cyakora umwana w’uruhinja yari ahetse akarokoka.

Abaturage bavuga ko umuryango wari umaze iminsi urimo amakimbirane, umugore akaba yari yarabimenyesheje ubuyobozi kuko ngo umugabo we yahoraga amutera ubwoba amubwira ko azamwica.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigina, Iragaba Felix, avuga ko yatabajwe saa tatu z’ijoro ariko bagasanga Nyirabasangiza amaze gupfa.

Iragaba yavuze ko ubuyobozi bw’umurenge bwari bwamenye amakuru ku makimbirane yari muri uyu muryango, bugatangira gushakisha Hakuzimana ariko ngo akaba yari amaze ibyumweru bitatu aba “mu ishyamba” ku buryo bari batarabasha kumuta muri yombi.

Ati “Hashize ibyumweru bitatu tumenye inkuru za nyakwigendera ko umugabo we yari afite umugambi wo kumuhitana. Twahise tumushakisha, aratoroka akajya ahabwa amakuru na bamwe mu baturage ko tumushakisha, akajya aza rwihishwa agatera umugore we ubwoba avuga ko azamwica.”

Iragaba yavuze ko mbere y’uko Hakuzimana yica umugore we, basanze ibaruwa yanditse igizwe n’impapuro eshanu ivuga ko yica umugore we, yanditsemo n’ibikoresho yifashisha.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Kirehe, Spt James Rutaremara, mu nama inzego z’umutekano zagiranye n’abaturage bo mu Kagari ka Rugarama kuri uyu wa 12 Gashyantare, yabasabye kwitabira “Umugoroba y’Ababyeyi” bakirinda amakimbirane yo mu miryango.

Supt. Rutaremara yasabye ko abagiranye ibibazo bajya babimenyesha ubuyobozi na Polisi bigashakirwa umuti hatabayeho kuvutsanya ubuzima.

Nyirabasangiza asize abana bane harimo uwari ku ibere w’amezi atatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Njye ndumiwe rwose

Joel yanditse ku itariki ya: 25-02-2016  →  Musubize

uyu mugore azize uburangare bw’inzego z’umutekano.iyo mumucumbikira,mukabanza mukareba uyu mugabo.ubu iyo umuntu avuze ngo nakwica muge mutabara hakiri kare kuko iyo abikoze,uwagiye aba yari yavuze.

alias yanditse ku itariki ya: 15-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka