Leta irizeza abantu amacumbi guhera ku bihumbi 10Frw

Hagiye kubakwa amacumbi azafasha abakozi bahembwa guhera ku bihumbi 35Frw kuyegukana, mu gihe bashobora kuyishyura byibura ibihumbi 10Frw ku kwezi.

Leta iteganya ko abakozi bazahabwa amacumbi, baba bayakodesha cyangwa bayishyura gahoro gahoro, bazayatangaho kimwe cya gatatu cy’umushara wabo, ku buryo nk’umuntu uhembwa ibihumbi 35Frw ku kwezi, azishyura ibihumbi 10Frw buri kwezi mu gihe runaka bitewe n’inzu yafashe.

Iyo ni imwe mu mazu ahendutse yubakwa na rwiyemezamirimo. irimo amazu menshi akubiye mu nyubako imwe. Ni bumwe mu buryo leta iteganya gukoresha mu guhangana n'imiturire ikomeje kuba ikibazo.
Iyo ni imwe mu mazu ahendutse yubakwa na rwiyemezamirimo. irimo amazu menshi akubiye mu nyubako imwe. Ni bumwe mu buryo leta iteganya gukoresha mu guhangana n’imiturire ikomeje kuba ikibazo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 11 Gashyantare, Eng. Didier
Sagashya uyobora Ikigo cy’u Rwanda gihinzwe Imiturire (RHA), yemeje ko bishoboka kuba umuntu uhembwa ibihumbi 35Frw yabasha kwibonera icumbi ryiza.

Yagize ati "Icya ngombwa si uko buri muntu atunga inzu ahubwo ni uko atarara mu muhanda cyangwa mu karuri, icumbi rikodeshwa ibihumbi 10Frw rizaboneka kuko duteganya gukorana n’abashoramari bagomba kuzagaruza amafaranga yabo bubakishije mu myaka nka 40."

Kubonera abantu amazu bakodesha cyangwa bagura, bigabanije mu byiciro bine, aho icyiciro cy’abahembwa munsi y’ibihumbi 35Frw ari cyo cya mbere, icya kabiri cy’abahembwa hagati y’ibihumbi 35Frw na 200Frw.

Naho icya gatatu kirimo ababona hagati y’ibihumbi 200Frw kugeza 600Frw, icya nyuma kikaba abahembwa arengeje ibihumbi 600Frw, nk’uko Eng. Sagashya yakomeje abisobanura..

Umuyobozi wa RHA, Eng. Didier Sagashya mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa Kane.
Umuyobozi wa RHA, Eng. Didier Sagashya mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane.

Ati "Abo bose bagomba kubonerwa amacumbi bashobora kubamo, baba bayakodesha cyangwa bayishyura make make kugira ngo ahinduke ayabo bwite."

Eng. Sagashya yasobanuye ko ikiguzi cy’amazu aciriritse ari uguhera kuri miliyoni 15Frw kugeza kuri 25Frw.

Inyigo yo muri 2012 yagaragaje ko hakenewe byibuze amazu arenga ibihumbi 500 muri 2020 azubakwa na RHA. Ariko ngo iyi gahunda ishobora kuzahura n’ubwiyongere bukabije bw’abakeneye amazu, barimo abarangiza kwiga kaminuza buri mwaka.

RHA ivuga ko ibigo bya Leta bitandukanye ngo byasabwe gutangira gukora urutonde rw’abakeneye ayo mazu aciriritse, azubakwa mu duce dutandukanye tw’umujyi wa Kigali, bahereye i Batsinda na Ndera mu Karere ka Gasabo.

Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo guca imiturire iteza ibyago bitarenze imyaka itatu uhereye muri iyi 2016.

Ubuyobozi n'abakozi ba RHA mu kiganiro n'abanyamakuru.
Ubuyobozi n’abakozi ba RHA mu kiganiro n’abanyamakuru.

Umuyobozi wa RHA yavuze ko mu cyaro abaturage bataratura mu midugudu bazaba bimuwe bangana n’ibihumbi 360; mu mijyi naho abatuye mu manegeka bazimurwa bitarenze umwaka utaha ngo ni imiryango ibihumbi 10.

Hari na gahunda yo guca imiturire y’akajagari gahoro gahoro, aho itegeko rigena imitunganyirize y’imijyi ritemerera abantu kubakisha ibikoresho ibyo ari byose, kandi rigasaba kubaka ahantu Leta yatunganije hari ibikorwa remezo no kugira uburyo bwo kurengera abari mu nyubako.

RHA yatangaje kandi ko irimo gushakira ibiro byo gukoreramo ibigo bya Leta 34 bigikorera mu bukode, igiye gutangirira ku nyubako izajya ahegereye Ministeri y’ububanyi n’amahanga ku Kimihurura na stade ya Gahanga ku Kicukiro izaba ifite n’ahantu hanini habera imurikagurisha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Si nabashije kubona hakiri kare iyi gahunda yo KUBAKA AMAZU ajyanye n’ubushobozi bwa buri muntu. Munyemerere mumfashe "mu mbwire uburyo nakwiyandikisha mu bayakeneye kuko mbabaye cyane, maze imyaka itandatu(5) mba mu bukode ariko agahinda ba nyiri mazu bantera bancunaguza kd nta kwezi na kumwe njya nirenza ntabishyuye ni ko kambabaza. Mu byumve maze kwimuka inshuro esheshatu(6) kd simba nabuze ayo kwishyura ikingoye ni ayo kubaka inzu nyine! Ntuye mu Karere Ka Gasaabo mu mujyi Kigali, umurenge Kinyinya.

Harerumukiza Gad yanditse ku itariki ya: 17-04-2016  →  Musubize

wao turi nu musaza wacu ntabyiza bitazatugeraho bishoboka.gusa uwapfuye yarihuse atabonye aho abanyarwanda tubaho nk’igihugu gifite ubukungu bugereranije(middle income)Imana yacu yadukuye mu kaga izatuba hafi.ndabashimiye banyamakuru na mwe basomyi!

mbonyinshuti Edouard yanditse ku itariki ya: 12-02-2016  →  Musubize

Uwo Dubai niwe kugeza ubu wubaka inzu ziciriritse ariko ikibazo gikomeye nuko tumaze Umwaka nta mazi tugira, mwareba uburyo yaboneka kuko ahantu hatari amazi ni ikibazo gikomeye. Ikindi nuko hari umuhanda wa metero ya 800 unyerera umeze nabi cyane. Uwo muhanda ukozwe hakaba nyabagendwa ndetse n amazi akaboneka rwose haba haciriritse kandi hatera imbere.

Jomo yanditse ku itariki ya: 12-02-2016  →  Musubize

IYI GAHUNDA IZAGERE HOSE MUGIHUGU CYANE CYANE MU MIJYI IKURIKIRA UMUJYI WA KIGALI AHO USANGA IKIBAZO CYIMITURIRE YO MU KAJAGARI KIGENDA KIGIRA UBUREMERE.

maman Claudia yanditse ku itariki ya: 12-02-2016  →  Musubize

Kabisa Rwanda uratengamaye pe!ahubwo yasuku y’umugi igiye kwikuba kabiri; gusa ikigo gishinzwe amazi n’umuriro nacyo kirebe ukuntu gikemura ibibazo by’amazi. kuko mbonako iyimiturire ni
gira ibibazo by’amazi,umwanda uzatwara ubuzima bwabenshi.Gahoreho rwanda yacu!!!

Tuyisenge Fulgence yanditse ku itariki ya: 12-02-2016  →  Musubize

Iyi gahunda ndumva ari inyamibwa pe!nukuvugako se ayamazu azaba yubatse kuburyo burimuturarwanda wese,yakodesha kugiciro kimworoheye?cg azakodeshwa nabasanzwe bafite kumufuka haremereye!

Tuyisenge Fulgence yanditse ku itariki ya: 12-02-2016  →  Musubize

Ko natanze igitekerezo ubushize nti mumbwire ko mwakibonye cg mwagishimye? Ni hatangirwa kubaka ayo mazu muzabishyire ku mugaragaro abifuza amazu yo kuba mo bujuje ibya ngombwa tubimenye.Ariko mwazambwiriye uwo bita Dbai uri kubaka amazu i Kinyinya mu karere ka Gasabo ku gishanga, akatubwira abatura muri ariya mazu yubaka ibyo basabwa.

Harerumukiza yanditse ku itariki ya: 12-02-2016  →  Musubize

Ni abakozi ba Leta cyangwa n’abandi banyarwanda bose baremerewe nta vangura ribayemo ukora muri prive cyangwa wikorera?

mironko patrice yanditse ku itariki ya: 12-02-2016  →  Musubize

twishimiye uburyo mutekereza kubantu benshi cyane bari kurangiza za kaminuza kdi ntabushobozi bwo guhita bibonera ayabo mazu.

nsabimana theogene yanditse ku itariki ya: 11-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka