Abadepite ba Malawi basuye Isange One Stop Center

Itsinda ry’Abadepite bo mu gihugu cya Malawi banyuzwe n’uburyo “Isange One Stop Center” ya Polisi y’u Rwanda yita ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Iri tsinda ry’Abadepite bagize Komisiyo y’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko ya Malawi, bari mu rugendoshuri mu Rwanda guhera taliki 7 Gashyantare, biga uko u Rwanda rwakoze ngo ruteze imbere umugore.

Abadepite bo muri Malawi basobanuriwe imikorere ya Isange One Stop Center ya Polisi y'u Rwanda.
Abadepite bo muri Malawi basobanuriwe imikorere ya Isange One Stop Center ya Polisi y’u Rwanda.

Umuhuzabikorwa wa Isange One Stop Center, Superintendent Shafiga Murebwayire, wakiriye aba badepite, yabasobanuriye ko Polisi y’u Rwanda yashyizeho iki kigo mu rwego rwo gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, haba mu buryo bw’ubuvuzi ndetse n’ubujyanama.

Binyuze muri iki kigo (Isange One Stop Center), Polisi y’u Rwanda yabashije kwigisha abaturage ko abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina badakwiriye kubihisha ahubwo ko bagomba kukigana, bagatinyuka kuvuga ibyababayeho kuko bahabwa ubufasha ku buntu.

Depite Cecilia Emily B. Chazama uyoboye iri tsinda, yavuze ko batangajwe n’ukuntu Polisi y’u Rwanda, biciye mu kigo basuye, yashoboye gushyiraho uburyo buboneye bwo kwita ku bakorewe ihohoterwa.

Ikindi babonye nk’isomo ryubaka ni uburyo Polisi y’u Rwanda na Minisiteri y’Ubuzima bihuriza hamwe [muri iki kigo] mu kurengera ubuzima bw’uwakorewe ihohoterwa.

Chazama yagize ati ”Twatangajwe n’ukuntu ikigo nk’iki kiyoborwa na Minisiteri y’Ubuzima ariko kikanayoborwa na Polisi. Ibi ni isomo dukuye aha twifuza no kujyana iwacu kuko kurinda abana bacu ni ikintu gikomeye.”

Yakomeje agira ati “Ihohoterwa bahura na ryo bajya cyangwa bava ku mashuri, ryabera aho ari hose. Ni yo mpamvu dushaka gutahana amasomo tuboneye hano kandi tugakora ubukangurambaga buhagije. Iyi ni intambwe ikomeye Polisi y’u Rwanda yagezeho, tugiye kubiganiraho n’abayobozi bacu kandi nizeye ko bizagira umusaruro.”

Chazama yanashimye ubushake bwa politiki buri mu Rwanda mu gushakira ibisubizo ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no guha umugore agaciro.

Iri tsinda rirateganya gusura Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Ikigo cy’Igihugu cy’Uburinganire, Inama y’Igihugu y’Abagore n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali.

Isange One Stop Center ni ikigo cya Polisi y’u Rwanda gikorera mu Bitaro bya Polisi bya Kacyiru, kikaba gitanga ubujyanama n’ubwunganizi ku buntu ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Kuva gishinzwe mu mwaka wa 2009, ubu gifite amashami 17 akorera mu bitaro by’uturere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka