U Rwanda rugiye kunguka Megawatt 80 z’amashanyarazi

Abashoramari b’Abanyaturukiya bagiye gukora umushinga w’amashanyarazi aturuka kuri nyiramugengeri uzatanga Megawatt (MW) 80 ziziyongera ku yari asanzwe akoreshwa mu Rwanda.

Byemerejwe mu masezerano yashyizweho umukono n’abahagarariye Leta y’u Rwanda n’Ubuyobozi bwa Sosiyete Hakan, kuri uyu wa 10 Gashyantare 2015.

Minisitiri w'Ibikorwa Remezo, Musoni James, n'abashoramari nyuma yo gusinya amasezerano.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Musoni James, n’abashoramari nyuma yo gusinya amasezerano.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Musoni James na we wari witabiriye uyu muhango, avuga ko iki gikorwa gifitiye igihugu akamaro kanini kuko kitarihaza mu ngufu z’amashanyarazi, anaha icyizere Abanyarwada ko uzagera ku ntego zawo.

Yagize ati “Kimwe ni uko bizakorwa n’abashoramari ku mafaranga yabo kandi yamaze kuboneka, ikindi ni uko inyigo ku bizakenerwa byose zarangiye kuko zatangiye mu mwaka wa 2011, bityo tukabona nta kizatuma bitagenda neza”.

Avuga kandi ko iyi mirimo igomba kuba yarangiye muri Werurwe 2020, ari na bwo aya mashanyarazi agomba gutangira gukoreshwa, bitakubahirizwa aba bashoramari bakabihanirwa nk’uko ngo biri muri aya masezerano.

Ibi Minisitiri Musoni yabivuze asubiza ku mpungenge zagarutsweho kubera umushiga nk’uyu umaze igihe kinini waratangiye ariko na n’ubu ukaba utararangira.

Ati “Umushinga wa Gishoma muri Rusizi wa MW 15 watangiye utizwe neza bihagije bituma ugenda uhura n’ibibazo ariko ubu byabonewe umuti ku buryo na wo uzarangira mu mpera z’uyu mwaka turimo”.

Abitabiriye umuhango wo gusinya amasezerano.
Abitabiriye umuhango wo gusinya amasezerano.

Akomeza avuga ko ari cyo cyatumye bafata umwanya uhagije n’ingamba zikomeye kugira ngo uyu mushinga ugiye gutangira uzubahirize ibikubiye mu masezerano.

Umuyobozi wa Hakan, we yavuze ko uretse kongera ingufu z’amashanyarazi, uyu mushinga ngo uzaha akazi Abanyarwanda benshi bakazamura imibereho.

Uyu mushinga ngo uzakorera mu gishanga cy’Akanyaru giherereye mu Karere ka Gisagara, mu Ntara y’Amajyepfo kuko ngo ari ho basanze nyiramugengeri yujuje ibisabwa.

Kuri ubu, u Rwanda rufite umuriro ungana na MW 185, ariko intego ikaba ari kugira MW 563 mu mwaka wa 2018 nk’uko MININFRA ibitangaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka