NAEB yagurishije imboga n’imbuto hanze bya Miliyoni 6$

Ubuyobozi bw’ikigo NAEB giteza imbere ubuhinzi bw’imboga n’imbuto buvuga ko abahinzi batagomba kugira ikibazo cy’isoko kuko bafashwa kurishaka imyaka itarera.

Ubuyobozi bw’ikigo cya NAEB buvuga ko mu mwaka wa 2014-2015 umusaruro w’imboga n’imbuto wacurujwe hanze y’igihugu winjije akayabo ka miliyoni esheshatu z’amadolari kandi ngo 50% byavuye mu ntara y’Iburengerazuba.

.

Abayobozi b'intara y'Iburengerazuba na NAEB baganira n'abahinzi mu gushaka isoko
Abayobozi b’intara y’Iburengerazuba na NAEB baganira n’abahinzi mu gushaka isoko

Mu nama yahuje umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba Jabo Paul, abayobozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi bw’imbuto n’imboga, abahinzi n’abayobozi b’inganda, abashinzwe ubuhinzi mu tugari, Imirenge n’Akarere ka Rubavu kuwa 10 Gashyantare 2016 abahinzi bijejwe gufashwa gushakirwa amasoko mu gihe batangiye ubuhinzi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba Jabo Paul avuga ko abahinzi bagombye gukora ubuhinzi bushingiye ku bucuruzi kurusha uko bakora ubuhinzi bushingiye ku bibatunga gusa.

Yagize ati:” Intara y’Iburengerazuba ifite byinshi bituma umusaruro wiyongera, ikibazo ni imyumvire y’abakora ubuhinzi babukora bashaka ibibatunga kandi bagombye no gusagurira amasoko. Turifuza gukemura ibibazo biboneka mu mubuhinzi tukabona umusaruro w’imbuto n’imboga wiyongera kuko dufite isoko rinini tutarabasha guhaza.”

Zimwe mu mbogamizi abahinzi bo mu karere ka Rubavu bagaragaje zituma umusaruro w’imboga utiyongera ni ikibazo cy’isoko, aho beza umusaruro bakabura isoko bikabatera igihombo.

Urugero rwatanzwe mu murenge wa Rubavu, ngo abaturage bahinze inyanya ibase igura ibihumbi umunani none zareze zibura isoko ibase igura 2 500 bibatera igihombo.

Ufitinema Chantal umukozi wa NAEB ushinzwe imbuto, avuga ko abahinzi bagombye gukorana n’abashinzwe ubuhinzi mu mirenge bakabafasha kubona imbuto naho isoko ngo NAEB ibibafashamo iyo yabimenyeshejwe kare.

Abayobozi b'intara y'Iburengerazuba na NAEB baganira n'abahinzi mu gushaka isoko
Abayobozi b’intara y’Iburengerazuba na NAEB baganira n’abahinzi mu gushaka isoko

Yagize ati”Abahinzi b’imboga n’imbuto ntibagombye kugira ikibazo cy’imbuto n’isoko kuko NAEB ibibafashamo iyo bakoranye nayo bagitangira. Turifuza ko mutubwira ibihingwa mushaka guhinga, ubuso muzakoresha n’umusaruro muteganya gukuramo tubashakire isoko hakiri kare.”’

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba buvuga ko niba havuyeho imbogamizi z’isoko, abahinzi bagiye gushishikarizwa guhinga imboga n’imbuto ku bwinshi kugira ngo bashobore kongera umusaruro ku isoko.

.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubundi abahinzi bagomba guhinga bizeye isoko bafitanye amasezerano nabo bagemura. Ibi bituma babona n’inguzanyo zo gushora mu bikorwa byabo.

kalisa yanditse ku itariki ya: 11-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka