Ismaila Diarra muri 18 ba Rayon bazakina na Gicumbi

Ikipe ya Rayon Sports yashyize ahagaragara abakinnyi 18 bazakina na Gicumbi kuri uyu wa gatanu barimo rutahizamu mushya wavuye muri Mali

Kuri uyu wa gatanu taliki 12/02/2016 shampiona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’maguru mu Rwanda irasubukurwa,ubwo hazaba hakinwa imikino y’umunsi nyuma y’akaruhuko kagera ku mezi abiri kari karafashwe mu rwego rwo kwitegura CHAN yaberaga mu Rwanda.

Abafana ba Rayon Sports hari hashize igihe batabona iyi kipe
Abafana ba Rayon Sports hari hashize igihe batabona iyi kipe

Ikipe ya rayon Sports niyo yabimburiye andi makipe,maze itangaza abakinnyi 18 izaba yifashisha ku mukino izaba yakirwa na Gicumbi kuri uyu wa gatanu,aho ndetse ku rutonde rwatangajwe n’umutoza Ivan Jacky Minnaert,hagaragaramo rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Mali,ariwe Ismaila Diarra.

Ismaila Diarra rutahizamu waturutse muri Mali
Ismaila Diarra rutahizamu waturutse muri Mali

Ikipe ya Rayon Sports ikaba yatangaje ko umukinnyi Davis Kasirye na Kwizera Pierrot bataragera mu myitozo, mu gihe Nshuti Savio Dominique bitaremezwa neza niba azabanza mu kibuga kubera akabazo k’imvune afite.

Rayon Sports irerekeza i Gicumbi kuri uyu wa gatanu
Rayon Sports irerekeza i Gicumbi kuri uyu wa gatanu

Abakinnyi 18 bazerekeza i Gicumbi

1. Ndayishimiye Eric Bakame
2. Munezero Fiston
3. Manzi Thierry
4. Mugenzi Cedrick
5. Tubane James
6. Vivien Niyonkuru
7. Kevin Muhire
8. Djabel Manishimwe
9. Emmanuel Imanishimwe
10. Mugheni Fabrice
11. Ndacyayisenga Alexis
12. Moustapha Nsengiyumva
13. Niyonzima Olivier Seff
14. Mugisha François (Master)
15. Gahonzire Olave
16. Savio Nshuti Dominique
17. Bashunga Abouba
18. Ismaila Diarra

Indi mikino y’umunsi wa 10 wa Shampiona iteganijwe

12/2/2016

Sunrise Fc vs Bugesera Fc (Rwamagana, 15:30)
AS Kigali vs Marines Fc (Stade de Kigali, 13:00)
Gicumbi Fc vs Rayon Sports (Gicumbi, 15:30)
Etincelles Fc vs Musanze Fc (Umuganda, 15:30)
AS Muhanga vs Rwamagana City Fc (Muhanga, 15:30)

14/02/2016
Mukura VS vs Amagaju (Huye, 15:30)

17/02/2016

Police FC vs Espoir FC (Kicukiro, 15:30)

20/02/2016

SC Kiyovu vs APR FC (Stade de Kigali, 15:30)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka