Kirehe: Imiryango 21 irasaba ubufasha nyuma yo gusenyerwa n’imvura

Abaturage bo mu Murenge wa Nyamugari barasaba ubufasha nyuma yo gusenyerwa n’imvura yaguye tariki 7 na 8 Gashyantare 2016 ikangiza imyaka y’abaturage, igasenya n’inzu 21.

Abo baturage bavuga ko ntacyo babashije kurokora kuko ngo imvura yabatunguye biteguye ko yangiza ibyabo.

Mukamusoni Annonciata asaba ubufasha nyuma yuko inzu ye yasambuwe n'umuyaga
Mukamusoni Annonciata asaba ubufasha nyuma yuko inzu ye yasambuwe n’umuyaga

Mukamusoni Annonciata wo mu Kagari ka Bukora avuga ko ibintu byose byari mu nzu nta na kimwe yarokoye.

Ati “Twari mu nzu duhungura ibigori, imvura iragwa ivanze n’urubura n’umuyaga; byikorera igisenge cy’inzu birajyana, nta kintu na kimwe narokoye: utugori, imyenda, matela; byose byarangiritse.”

Imvura yasambuye amazu 21 n'ibyumba bitatu by'amashuri
Imvura yasambuye amazu 21 n’ibyumba bitatu by’amashuri

Uyu mubyeyi asaba ubufasha mu buryo bw’umwihariko kuko afite umwana ufite uburwayi bwo mu mutwe, akaba akomeje kunyagirirwa mu kirangarira kuko we yanze kujya gucumbika.

Ati “Ubu ncumbitse ku baturanyi ariko mfite impungenge z’uyu mwana w’umukobwa urwara mu mutwe wanze kujya gucumbika. Arara muri iki kirangarira anyagirwa, habonetse ubufasha byibura nkabona utubati byamfasha kuko urabona ko andi yangiritse.”

Imvura yangije n'intoki z'abaturage
Imvura yangije n’intoki z’abaturage

Munyakazi Edouard na we ucumbitse ku muhungu we nyuma yo gusenyuka kw’inzu ye asanga Leta ikwiye kubarwanaho.

Amabati yasambutse amenshi yari ashaje
Amabati yasambutse amenshi yari ashaje

Ati "Ncumbitse ku muhungu wanjye kandi na we inzu ye yarangiritse. Twihengeka mu kumba kasigaye, imvura yaguye ari njye uri mu nzu njyenyine, umukecuru yari mu ruzinduko i Bugesera.“

Abaturage bagiye bahungira ku baturanyi
Abaturage bagiye bahungira ku baturanyi

Akomeza agira ati“ Ubu turi mu maboko ya Leta; nitagira vuba ngo idufashe turipfira nta kundi.”

Gatsinzi Ananie, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamugari, avuga ko imvura yangirije abaturage ibintu byinshi birimo inzu 21, intoki, imirima y’ibigori n’ibindi byinshi; imiryango yahuye n’ibiza ikaba icumbikiwe n’abaturanyi.

Zimwe mu nzu zicyubakwa nazo zahuye n'ibiza
Zimwe mu nzu zicyubakwa nazo zahuye n’ibiza

Gatsinzi avuga ko Umurenge uri gusura abaturage bahuye n’ibiza babihanganisha, bakaba bamenyesheje Minisiteri ifite ibiza mu nshingano ikibazo abo baturage bahuye na cyo.

Iyi nzu uko yangiritse
Iyi nzu uko yangiritse

Uretse inzu z’abaturage zangiritse, imvura yasakambuye n’ibyumba bitatu by’amashuri agenewe impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka