Kirehe: Ngo bamwe mu bayobozi b’imidugudu bacuruza ibiyobyabwenge

Muri gahunda y’Akarere yo kwegera abaturage babigisha ububi bw’ibiyobyabwenge, abaturage bo mu murenge wa Gahara batunze agatoki abayobozi mu babikwirakwiza.

Mu gikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge kuwa 3 Gashyantare 2016 ubwo bamwe mu bayobozi batangaga inyigisho zikumira ibiyobyabwenge bamwe mu baturage babwiye abayobozi ko impamvu urumogi na Kanyanga bikomeje kwiyongera, ari bamwe mu bayobozi b’imidugugdu usanga bacuruza ibiyobyabwenge.

Abayobozi b'imidugudu basabwe raporo y'abacuruza ibiyobyabwenge mu midugudu yabo
Abayobozi b’imidugudu basabwe raporo y’abacuruza ibiyobyabwenge mu midugudu yabo

Ikindi ngo ni ibihano byoroshye bihabwa ababifatiwemo, bafungurwa bagahiga abaturage batanze amakuru bababuza umutekano,ngo bidindiza gahunda ya Polisi aho isaba abaturage gutanga amakuru ku gihe kuko basanga bashobora no kuhasiga ubuzima.

Habiyakare Bartazar ati“Aho bigeze birutwa no kwicecekera, none se uratanga amakuru ute kandi bamwe mu bayobozi mu midugudu bakorana n’abacuruza ibiyobyabwenge?watanga amakuru uyaha nde?witeranyiriza iki?”.

Arongera ati“Ikindi kibazo ni uburyo dutanga amakuru umuntu agafatwa mu cyumweru akagaruka atwigambaho ngo ibyo mwakoze bitanze iki ko ngarutse?, wareba ugasanga kwirirwa utanga amakuru kandi uwo wareze atahanwe ugahitamo kwicecekera ngo utagirirwa nabi”.

Bakanguriye abaturage gutanga amakuru abacuruza urumogi bagafatwa bagahanwa
Bakanguriye abaturage gutanga amakuru abacuruza urumogi bagafatwa bagahanwa

Spt Jamas Rutaremara umukuru wa Polisi mu karere ka Kirehe yasabye abaturage kudacika intege kuko ibihano bihari kandi bikomeye ku bafatwa,yabasabye gukorana n’inzego zishinzwe umutekano mu kubahashya kuko ibiyobyabwenge bidindiza iterambere ry’abaturage n’iry’igihugu muri rusange.

Tugume Bernard ushinzwe imiyoborerere myiza mu karere ka Kirehe yagaye abayobozi b’Imidugudu bishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’abakingira ikibaba ababicuruza.

Ati“ Bishoboka bite ko umuntu agira ububiko (stock) y’urumogi mu mudugudu wawe ntumumenye, hari abacuruza kanyanga aho mu midugudu ni gute abo mutabamenya ngo mubatungire agatoki abashinze umutekano?”.

Ibiyobyabwenge byangijwe imbere y'abaturage
Ibiyobyabwenge byangijwe imbere y’abaturage

Yabasabye kugeza raporo mu buyobozi bw’Akarere y’abantu bacuruza ibiyobyabwenge mu gihe kitarenze icyumweru mu buryo bwo guca burundu ikibazo cy’ibiyobyabwenge gikomeje kwibasira abaturage bo mu murenge wa Gahara avuga ko umuturage uzajya atanga amakuru kenshi azajya ahabwa ishimwe.

Gahamanyi Emmanuel uyobora ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma yahumurije abaturage abasaba kwamagana ibiyobyabwenge kandi ababwira ko amategeko ahana yihanukiye uwari we wese ubigaragayemo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka