Mahama: Ntibacyuzuza inshingano z’abashakanye kubera inzu nto

Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama zisanga imibereho ari myiza ariko ngo ikibazo gikomeye ni ukubaho abashakanye batabonana kubera inzu nto.

Ni byo byifuzo bakunze kugeza kubayobozi batandukanye basura iyo nkambi basaba ko inzu nshya bari kubakirwa zakuzuzwa vuba bakabona ubwinyagamburiro kuko ubuzima bwo kutabonana kubashakanye bubahangayikishije.

Ikibazo cy'amazi mu nkambi ya Mahama kiragenda gikemuka
Ikibazo cy’amazi mu nkambi ya Mahama kiragenda gikemuka

Bavuga ko abo binaniye kwihangana biyandarika imbere y’abana bikaba byatera ingeso mbi mu bana.

Baganira n’intumwa za Rubanda ubwo zabasuraga mu minsi ishize zabasabye ubuvugizi kuko ikibazo cyo kutabonana kubashakanye kibateye inkeke.

Abadepite nabo biboneye ko Inzu z'impunzi ari nto
Abadepite nabo biboneye ko Inzu z’impunzi ari nto

Ntahonkiriye Martin ati“Ubu abagabo twabaye nk’inkone kandi dufite abagore ntitukivugana nabo iby’imibonano mpuzabitsina,uramwifuza ugasanga hafi yanyu hari abana mbese tuba tumeze nk’aho turyamanye turi abagabo babiri”.

Mu nkambi ya Maham ubuzima burakomeza
Mu nkambi ya Maham ubuzima burakomeza

Avuga ko bagerageza kwihangana kugira ngo batagira imico mibi banduza abana, bakifuza ko bahabwa inzu zisumbuyeho umugore n’umugabo bakagira aho bihugika bagakora ibyabo abana batumva

Bukuru Thiomede avuga ko kwihangana abifashwamo no kuba ari umurokore ati“ Baraturondera inzu nini z’amabati turakomeza twihangane gusa ndi umuntu wihannye izo ngorane iwanjye ntiziriho, nkoresha kwihangana”.

Depite Berthe Mujawamariya asanga ikibazo cyo kurarana kw'ababyeyi n'abana bakuze bishobora kubanduza imico mibi
Depite Berthe Mujawamariya asanga ikibazo cyo kurarana kw’ababyeyi n’abana bakuze bishobora kubanduza imico mibi

Abagore bamwe bemeza ko bafatwa ku ngufu imbere y’abana bigatuma abo bana bagira imico mibi.

Muhongerwa Gerardine agira ati“ Reba nawe inzu zacu ni nto rwose ntahantu wakwihisha nk’umugore n’umugabo ariko hari abatihangana barwana imbere y’abana ugasanga abana baronse indero mbi”.

Depite Berthe Mujawamariya yagize ati“ Ibibazo twasanze ni ubuzima babayeho, amashitingi barimo ni hato niho babika inkwi,amasafuriya, utwambaro,n’ubwo bari kububakira inzu zisumbuye kurutaho n’ubundi inzu izaba isangiwe imiryango ibiri ariko uko biri bizaba biruseho”.

Mu nkambi ya Maham ubuzima burakomeza
Mu nkambi ya Maham ubuzima burakomeza

Yakomeje avuga ko ikibazo cyo kurarana muri iyo nzu n’abana basanze abana bashobora gufata imico itari myiza bitewe no kurara hamwe n’ababyeyi, avuga ko babagiriye inama yo gukomeza kurangwa no kwitwararika birinda icyatera abana kuraruka bagafashwa n’imiryango inyuranye ikorera mu nkambi.

Impunzi ziri mu nkambi ya Mahama zikabakaba ibihumbi 50 muri zo 50% ni urubyiruko n’abana bato.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka