NAEB yahuguye abatunganya ikawa yo kunywa

Ku bufatanye n’Ikigo cy’Abayapani cy’Ubutwererana Mpuzamahanga(JICA), NAEB yahuguye abatunganya ikawa yo kunywa bo mu bigo binyuranye byiganjemo amahoteri.

Aya mahugurwa yabaye kuri uyu wa 6 Gashyantare 2016, agamije kongerera ubumenyi abatunganya ikawa yo kunywa (Baristas), kuko ngo byagaragaye ko abanyamahanga bamenyereye kuyinywa basanga henshi mu ho icuruzwa mu Rwanda idateguye neza.

Barigishwa gutegura ikawa yo kunywa bya gihanga
Barigishwa gutegura ikawa yo kunywa bya gihanga

Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ubwiza bw’ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi muri NAEB, Ruganintwari Eric, avuga ko uburyo ikawa iteguwemo ari bwo bukurura abayinywa.

Agira ati “Urebye mu myaka icumi ishize ni bwo ahacururizwa iyi kawa(Coffee Shops) hatangiye kwitabirwa kubera hari bamwe bari barahawe aya mahugurwa ikaba ari na gahunda ndende ya NAEB yo gukangurira Abanyarwanda kunywa ikawa yabo cyane ko benshi bakururwa n’impumuro nziza yayo”.

Aha barasogongera ikawa yateguwe n'abahuguwe
Aha barasogongera ikawa yateguwe n’abahuguwe

Akomeza avuga ko urebye ubwiyongere bw’ahacururizwa ikawa yo kunywa mu Rwanda, bigaragara ko aya mahugurwa hari icyo yahinduye.

Ati “ Mu mwaka wa 2000 twari dufite Coffe Shops zitarenze ebyiri none ubu zikaba zikabakaba 60, bivuze ko benshi mu Banyarwanda batangiye kwinjira muri gahunda yo kwiga kunywa ikawa no kuyikundisha bagenzi babo”.

Ngo ni byiza kutavangavanga amoko y'ikawa mu gutegurira abakiriya
Ngo ni byiza kutavangavanga amoko y’ikawa mu gutegurira abakiriya

Umwe mu bitabiriye aya mahugurwa Sangwa Aimé Maxim wo muri Simba Coffee Shop, ngo hari byinshi ahungukiye.

Sangwa ati “Menye ko ikawa itunganywa ukurikije ubwoko bwayo n’aho ituruka kandi umuntu akirinda kuzivangavanga, ikawa ikaranze kandi menye ko itagomba gutinda mu bubiko kuko ngo ari bwo umukiriya yumva uburyohe bwayo kuko iyo itinze itakaza impumuro yayo”.

Akomeza avuga yamenye no gukoresha imashini nshya zitunganya ikawa mu buryo bwihuse kandi bugezweho.

Ruganintwari Eric avuga ko guhugura abatunganya ikawa bizatuma abayinywa biyongera
Ruganintwari Eric avuga ko guhugura abatunganya ikawa bizatuma abayinywa biyongera

Jose Kawashima, umuyobozi w’ikigo cyo mu Buyapani "Mi Cafeto" cyazobereye mu by’ikawa, avuga ko yaje mu Rwanda kubera ikawa nziza ihari ariko ngo akaba yarasanze uburyo itegurirwamo abayinywa butanoze ari yo mpamvu y’aya mahugurwa yanagizemo uruhare runini.

Ku ikawa u Rwanda rweza buri mwaka, 98% yoherezwa hanze naho 2% gusa ikaba ari yo iguma mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndifuza ubumenyi burenze ubwo fite kuri barista plz hellp me

bavukirahe paulin yanditse ku itariki ya: 4-02-2017  →  Musubize

ikawa yacu isanzwe iryoshye ariko noneho kuyitegura nibirusheho maze dukomeze twibere muri ubwo buryohe

Juma yanditse ku itariki ya: 8-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka