Abafite ubumuga bazitabaza abaturanyi n’inshuti mu matora

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itangaza ko abafite ubumuga butandukanye bashobora kuzagorwa no gutora muri aya matora y’abayobozi b’inzego z’ibanze, baziyambaza inshuti n’abaturanyi.

Komisiyo itangaza ko yashyizeho uburyo buzafasha abafite ubumuga kubasha kwitabira amatora ariko ko byagorana kugira abakozi mu midugudu yose bashobora gufasha abafite ubumuga butandukanye kugira ngo babashe gutora cyangwa gutorwa, cyane abatumva ntibavuge.

Abamugaye bazitabira amatora ariko bagasaba gufashwa kugira ngo bazashobore iki gikorwa.
Abamugaye bazitabira amatora ariko bagasaba gufashwa kugira ngo bazashobore iki gikorwa.

Moise Bokasa, Umukozi w’iyi komisiyo ushinzwe guhuza komisiyo n’izindi nzego, avuga ko hatanzwe amabwiriza ko ahazatorerwa hose, hagomba kuba horohereza buri wese kuhagera, ahari amagorofa bagakorera hanze yayo, abaturage bakazagira uruhare rukomeye mu gufasha abafite ubumuga kwisanga no kwisanzura muri ayo matora.

Yagize ati “Biragoye ko twashyiraho abantu bashinzwe gufasha buri muntu ufite ubumuga. Niyo twaba dufite amafaranga yo kubikora, ntitwabona abahanga muri byo ngo bakwizwe mu midugudu, ariko mu rwego rw’akarere no mu nzego zisumbuye tuzabishaka, yaba inyandiko z’abatabona ndetse n’abasemura ururimi rw’amarenga.

Bokasa avuga ko yizera ko Abanyarwanda bamaze gucengerwa n’umuco wo gufashanya, ku buryo bazagira uruhare mu gufasha abafite ubumuga butandukanye.

Yagize ati “Dukorana n’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga, turashaka kumenya ingano yabo, ariko kandi twizera ko Abanyarwanda bazagira uruhare mu gufasha abafite ubumuga babashyira imbere, kandi babafasha gusemura ibivugwa n’abakandida ndetse na bo ubwabo bakaba babasha kwitoza nta nzitizi bahuye nazo.”

Bamwe mu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga b'i Nyamasheke.
Bamwe mu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga b’i Nyamasheke.

Umwe mu bakurikiranira hafi ibijyanye n’abafite ubumuga akaba ahagarariye umushinga wa Handicap International mu gufasha abafite ubumuga mu kwisanga muri gahunda za Leta, cyane cyane mu matora, mu Karere ka Nyamasheke na Gasabo, Alphonse Nkurunziza, avuga ko hari inzitizi nyinshi zishobora gutuma abafite ubumuga batisanzura mu matora atandukanye.

Nkurunziza avuga ko biterwa n’uko hari abadafite ababasemurira mu rurimi rw’amarenga ndetse na bo ubwabo hari abatazi urwo rurimi cyangwa se ahatorerwa hakaba hadatunganye ugereranyije n’ubumuga bwabo.

Yagize ati “Twavuganye n’inzego zitandukanye zishinzwe abamugaye, batubwiye ko bakoze ubukangurambaga, ku buryo abamugaye bazitabira amatora.”

Yakomeje agira ati “Abamugaye bashobora kwitoza nk’uko bazagira uruhare mu gutora. Nta mibare izwi twari dufite, aya matora ni yo azaduha ibipimo tuzagenderaho ubutaha; gusa twizera ko abatuwe babana na bo bazabafasha bagatora nk’abandi Banyarwanda bose.”

Amatora y’abahagariye inzego z’ibanze ateganyijwe kuri uyu 8 Gashyantare 2016, aho abakandida baziyamamaza cyangwa bakamamazwa, bazajya bavuga imigabo n’imigambi y’ibyo bazakorera abaturage na bo bakazabajya inyuma mu kubatora.

Aha kandi hari icyiciro cyo kuzatora abahagarariye abafite ubumuga mu nzego z’ibanze, bikazasaba ko ubwabo bitoza, bakamamaza cyangwa se bagatora.

Ibi bikaba ari byo bishobora kuzabera imbogamizi abatumva ntibavuge cyangwa se abatabona ndetse n’abafite ubumuga bw’ingingo.

Aba bose bakaba basabirwa kuzafashwa n’inshuti n’abavandimwe kugira ngo batazavutswa uburenganzira bw’umwenegihugu wese mu kuyobora cyangwa kwishyiriraho abazamuyobora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka