Kamonyi: Abakandida baributswa ko guhiganwa atari uguterana amagambo

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iributsa abahatanira kwinjira mu Nama Njyanama z’uturere ko igihe cyo kwiyamamaza atari umwanya wo guterana amagambo no gusebanya.

Mu kiganiro abakozi ba Komisiyo bagiranye n’abemerewe guhatanira kuba abajyanama b’akarere ka Kamonyi, tariki 5/2/2016, babibukije ko itariki yo gutangira kwiyamamaza ari iya 6/2/2016 ariko basabwa no kwirinda guterana amagambo cyangwa gusebanya hagati yabo.

Abakandida biyamamariza kujya mu nama njyanama muri kamonyi ntibagomba guterana amagambo.
Abakandida biyamamariza kujya mu nama njyanama muri kamonyi ntibagomba guterana amagambo.

Ndagijimana Leonard, Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ushinzwe Intara y’Amajyepfo, ugereranya igihe cy’amatora nk’ubukwe, agira ati “Guhiganwa si uguterana amagambo ahubwo byanze bikunze habamo utsinda n’utsindwa; icya ngombwa ni uko buri wese anyurwa n’ibivuyemo.”

Akarere ka Kamonyi gafite abakandida 89, ariko imyanya ipiganirwa ni 26. Ndagijimana ahamya ko abakandida bose Komisiyo yemeje, yabonaga bashoboye kuyobora. Ariko ngo aba bakandida ni bo bagomba kugaragariza abaturage ko babishoboye maze bakabitorera mu bwisanzure bwa demokarasi.

Akomeza avuga ko mu matora nta wugomba kubonamo mugenzi we umwanzi kuko uwo abaturage bahisemo na we ugomba kumuyoboka.

Ati “Naba meya se waragiye umusebya, uzabigira ute? Naba se ari Perezida wa Njyanama ukaba uri meya waragiye umusebya kandi agutegeka, uzabigenza gute?”

Abaturage na bo batangiye gutekereza ku bayobozi bazatora bashingiye ku bo babona bazabageza ku iterambere rirambye.

Habimana Justin utuye mu Murenge wa Rugarika, Akagari ka Kigese, mu Mudugudu wa Kirega, atangaza ko mu murenge wabo bakeneye umuyobozi uzabagezaho amazi meza kuko bavoma amazi mabi ya Nyabarongo n’ayo mu migende.

Ati “N’abaheruka kwiyamamaza muri manda zicyuye igihe, bari batwijeje ko bazatuzanira amazi, ariko duheruka babivuga none turakivomera ibiziba.”

Kankundiye Therese wo mu Mudugudu wa Rubuye, Akagari ka Kabagesera mu Murenge wa Runda, we avuga ko abayobozi barangije manda babazaniye amashanyarazi n’amazi meza, ariko ngo ubwo batazongera kwiyamamaza, barifuza ko abazayobora akarere bazakomereza aho abandi bagejeje bagatunganya imihanda.

Amatora y’abagize Inama Njyanama ateganyijwe tariki 22/2/2016. Hakaba hazatorwa abajyanama rusange baturutse muri buri murenge n’abahagarariye 30% by’abagore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mutandukanye kunenga nogusebanya,kuko ndumva aho harimo urujijo.None se konumva mwibanze Kubatorwa abatora komutatubwira ukotuzitwara,nagirango Mbaze konabonye hari abiyamamaza basengera harya nabyo Bore me we?Kokombona uwatorwa muri ubwoburyo ahaaa!!!!!!!

Kambere yanditse ku itariki ya: 7-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka