Bizeye ko umusaruro w’ibigori uzaziba icyuho batewe n’imyumbati

Bamwe mu batuye Akarere ka Bugesera baravuga ko umusaruro w’ibigori bafite uzaziba icyuho cy’umusaruro w’imyumbati kuko imbuto yayo bahinze yibasiwe n’indwara.

Abatuye Umurenge Nyarugenge bavuga ko nyuma yo kubona akamaro k’ibigori, bamwe bibumbiye muri “Koperative Tube Umwe Bahinzi”, bahuza ubutaka kuri hegitari 50 kandi ngo byabahaye umusaruro w’ibigori ubasha kubatunga no kubateza imbere.

Ibi ni ibigori bihinze bitegura gusarura.
Ibi ni ibigori bihinze bitegura gusarura.

Perezida w’iyi koperative, Habinshuti Frederic, avuga ko ari ku nshuro ya gatatu iyi koperative igiye gusarura ibigori kandi ko bigenda bitanga umusaruro kurushaho.

Agira ati “Aha hantu ntabwo hari hasanzwe hahingwa ibigori. Hahingwaga mu kajagari hahingwa ibijumba n’amasaka, waza ukabona n’umwanda. Tuza kugira ubuyobozi buratwegera, butugira inama; butubwira ko tugomba guhuza ubutaka tukahahinga igihingwa kimwe twihitiyemo.”

Icyo gihe ngo bahisemo kuhahinga ibigori nyuma y’uko bari bamaze kubona imyumbati yibasirwa n’indwara muri aka gace k’u Bugesera.

Ntahomvura Agustin na we agira ati “Ubu ibintu birahinduka. Igihingwa kimwe kigize ikibazo utarateganyije ikigisimbura, wagira igihombo. Imyumbati yaje kurumba, mbona ko ubuzima buhagaze. Ku bw’amahirwe, twishyize hamwe duhinga ibigori, tugura amafumbire y’imborera batuzanira n’imvaruganda, ubu ibigori ni byiza kandi nta mpinduka biragira.”

Ntahomvura yongeraho ko byera vuba bikabasha kuramira umuturage ku gihe. Agira ati “Niba imyumbati yaramaraga imyaka ibiri kugira ngo itange umusaruro, ku bigori ho, mu mezi ane uba usubije ikibazo.”

Abaturage bamaze kumenyera kurya ibigori na bo bishimira iki gihingwa bakavuga ko cyatumye batagira ikibazo ubwo imyumbati yari ibatunze ku bwinshi yarumbaga.

Umukecuru Ntirivamunda Vanesa w’imyaka 62 y’amavuko, utuye mu Murenge wa Nyarugenge mu Bugesera, avuga ko ku myaka 50 ari bwo yatangiye kurya akawunga (umutsima w’ibigori) akaba yaragasimbuje umutsima w’imyumbati (ubugari) yari yaramenyereye kandi kakaba kamugwa neza.

Akarere ka Bugesera ni kamwe mu turere twahingwagamo imyumbati, ariko hashize igihe iki gihingwa cyaradutsemo n’uburwayi, abahinzi bakahahombera. Bamwe bazibukiriye kongera kugihinga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka