Huye: Coaster y’Impala yagonze ikamyo, ariko nta wakomeretse

Imodoka ya Sosiyete itwara abagenzi “Impala Express” yavaga i Rusizi yerekeza i Kigali, ku mugoroba wa tariki 6/02/2016, yagonze ikamyo y’inya-Tanzaniya iyiturutse inyuma, ku bw’amahirwe nta wagize icyo aba.

Hari mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba, ubwo imodoka y’Impala ifite purake RAB 071 V yagongaga ikamyo yavaga i Rusizi yerekeza muri Tanzaniya. Yayigonze iyiturutse inyuma, hepfo gato ya gare yo mu mujyi wa Butare, ku muhanda ugana i Nyamagabe.

Imodoka y'Impala yagonze ikamyo ni yo yangiritse.
Imodoka y’Impala yagonze ikamyo ni yo yangiritse.

Coaster yagonze ni yo yangiritse imenetse ikirahuri cy’imbere inahombana ku kizuru.

Umushoferi wari utwaye ikamyo yagonzwe avuga ko impanuka yaturutse ku kuba yahagaritse imodoka mu buryo butunguranye, umushoferi w’Impala wari umuri inyuma “wasaga n’urangaye cyangwa” wari yamusatiriye cyane, ntabashe gufatira feri ku gihe, akamugonga.

Ati “Nakurikiraga imodoka ebyiri. Twagendaga bukeya dushoreranye. Iyari imbere ishaka gukatira kuri sitasiyo [ni sitasiyo iri iruhande rwa gare, aho imodoka zisohokera], iyo nari nkurikiye ifata feri ku buryo butunguranye nanjye mpita nyifata, uwankurikiraga we arangonga.”

Impanuka ikiba, abashoferi bombi ntibumvikanye ku wateje iyo mpanuka kuko uwa Coaster y’Impala, na we yashinjaga ab’ikamyo ko “bahagaze bagasubira inyuma” kandi “nta binnyoteri by’uko bahagaze bashyizemo.”

Amakuru anavuga ko impanuka ikimara kuba, hari abagenzi barakaye bagashaka gukubita shoferi bavuga ko umuvuduko ukabije we ari wo wari ubakozeho.

Coaster y'Impala yagonze ikamyo iyiturutse inyuma.
Coaster y’Impala yagonze ikamyo iyiturutse inyuma.

Abari ku ruhande barebaga izi modoka zimaze kugongana bavugaga ko iyi mpanuka yaturutse ku burangare bwa shoferi wa Coaster y’Impala.

Umwe yagize ati “Muri iyi minsi ndimo kwiga amategeko y’umuhanda. Ubundi imodoka ikurikiye indi igomba gusiga intera byibura ya metero 30. Uriya mushoferi ashobora kuba atabikurikije cyangwa yirukaga cyane ntabashe kubonera ku gihe ko imodoka yari akurikiye yahagaze.”

Abapolisi bahageze shoferi wa Coaster yemeye icyaha, Abatanzaniya baritahira. Abagenzi bari biganjemo Abanyekongo Impala yari itwaye, bakomereje urugendo mu modoka ya Sosiyete “Volcano Express” yahise ibatwara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uwo warutwaye Impala azasubire kwiga amategeko yumuhanda nkurikije uko nasomye inkuru imodoka yarenganye

Ntigurirwa Samuel yanditse ku itariki ya: 8-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka