Basabwe kugarura abakozi birukanye hadakurikijwe amategeko

Komite z’ubuzima mu bigo nderabuzima byo mu Karere ka Karongi zagiye zirukana bamwe mu bakozi zirasabwa kubagarura kuko zanyuranyije n’amategeko.

Ibi byagaragarijwe mu gusoza amahugurwa y’iminsi 2 yahuje abagize Komite z’ubuzima (Comite de Sante, COSA), aho hari bamwe mu bakozi b’ibigo nderabuzima bagiye birukanwa n’izi komite ndetse bamwe bakaba baragannye inkiko, zikaba zagaragarijwe ko ubuyobozi bw’Akarere bwonyine ari bwo bufite uburenganzira bwo gufata uyu mwanzuro.

Nizeyimana Abdou (uhagaze) umukozi w'Akarere ka Karongi ushinzwe ubuzima yasabye abayobozi ba za COSA gushyira mu bikorwa ubumenyi bungutse
Nizeyimana Abdou (uhagaze) umukozi w’Akarere ka Karongi ushinzwe ubuzima yasabye abayobozi ba za COSA gushyira mu bikorwa ubumenyi bungutse

Nizeyimana Abdou, umukozi ushinzwe ubuzima mu Karere ka Karongi avuga ko hari Komite z’ubuzima zagiye zikora amakosa mu gufata ibyemezo zikarenga ku mategeko, aya mahugurwa akaba ari imwe mu ngamba zo kuyakumira.

Nizeyimana ati:” Twateguye aya mahugurwa kugira ngo dukumire ko habaho andi makosa kandi n’ayakozwe abe yakosorwa. Ntabwo bafite uburenganzira bwo kwirukana umukozi, ahubwo bo barasesengura basanga agomba kwirukanwa, bagakora raporo bakayishyikiriza ubuyobozi bw’Akarere bugafata ibyemezo.”

Nsengumuremyi Francois, umuyobozi wa Komite z’ubuzima ku kigo nderabuzima cya Gatare mu Murenge wa Twumba umwe mu bitabiriye aya mahugurwa avuga ko ayakuyemo ubumenyi bwinshi cyane ku bijyanye n’amategeko agenga abakozi ndetse n’uburenganzira bwabo.

Ati:”Twabonye ko mu buryo bwo gushyira abakozi mu myanya tugomba kwitonda tukabikora dukurikije amategeko tutagize uwo duhohotera ku burenganzira.”

Mugenzi we Mukantaganda Seraphine, umunyamuryango wa Komite z’ubuzima ku kigo nderabuzima cya Kirinda avuga ko n’ubwo bigaragara ko bagiye bakora amakosa batabizi, kubikosora naho hazabamo ingaruka.

Ati:” Ibi bintyu ntitwari tubizi cyane, ariko gukosora bizazamo ingaruka, ubwo nk’uwo mwanya niba warafashwe n’undi muntu we tuzamwirukana tuzabigenza dute?”

Abayobozi ba za Cosa babwiwe ko uburenganzira bwo kwirukana umukozi bufitwe n'Akarere konyine
Abayobozi ba za Cosa babwiwe ko uburenganzira bwo kwirukana umukozi bufitwe n’Akarere konyine

Abayobozi ba za Cosa bari muri aya mahugurwa basabwe kugenda bakereba mu myanzuro bagiye bafata, ababa baragiye birukana abantu ku buryo bunyuranyije n’amategeko bakabagarura bitaragera mu nkiko.

Abenshi muri aba bakozi bagiye birukanwa nyuma y’uko hari hatanzwe ibwirizwa ry’uko abakozi bari mu myanya bose bagomba kuba bujuje ibyangombwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

abakoresha mu bigo nderabuzima baragomba kwitonda kugirango badashora leta mu manza ziyihombya,nko mw’ishami rya mituelle umukontabule.agiye kumara amezi.atandatu afunzwe aho ni ku kigo nderabuzima cya rushaki igicumbi urubanza rugeze mu rukiko rwisumbuye rwa gicumbi.uregwa.nubushinjacyaha bemeranije ko hazanwa odite ariko bayisabye akarere kati ni rssb,bayitumije nayo. bireba umuyobozi mukuru i kigali.ahubwo ishyira ufunzwe.ibaruwa ko.yahagarotswe byagateganyo mukwa 8 bamubikiye salaire kugeza ubu ari mu rungabangabo muri gereza kandi uko.bucya dossier ye.izamo ibirego bishya.ni urugero natangaga ariko. leta ikaze umurego mu mavuriro itazahahombera.

munyembabazi.diogene yanditse ku itariki ya: 6-02-2016  →  Musubize

Nibe na bo ubuyobozi burabibutse! Abari ba mentors bo baririmbye urwo babonye. Kuguhagarika bitunguranye, mbega icyemezo! Mana tabara abawe.

Walidi yanditse ku itariki ya: 6-02-2016  →  Musubize

Nuko nuko babagarure kuko abayobozi bibigo nderabuzima bigize ibyigomeke bagakiza uwo bashaka bakica uwo bashaka

karangwa yanditse ku itariki ya: 6-02-2016  →  Musubize

Iri hugurwa akarere ka Karongi kakoreshe ndetse kagakosoreramo amakosa akorwa mu gufatira ibyemezo abakozi ni Indashyikirwa. N’utundi turere tubonereho

HABIMANA Bonaventure yanditse ku itariki ya: 6-02-2016  →  Musubize

Iri hugurwa akarere ka Karongi kakoreshe ndetse kagakosoreramo amakosa akorwa mu gufatira ibyemezo abakozi ni Indashyikirwa. N’utundi turere tubonereho

HABIMANA Bonaventure yanditse ku itariki ya: 6-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka