Nyamagabe: Abakandida basabwa kwirinda ababizeza kubafasha gutsinda amatora

Abakandida bitegura kwiyamamaza,komisiyo y’igihugu y’amatora irabasaba kuba maso, bakirinda abatekamutwe biyita abakozi bayo, babizeza kuzabafasha gutsinda amatora.

Komisiyo y’igihugu y’amatora, kuri uyu wa 5 Gashyantare 2016, yagiranye ibiganiro n’abakandida bitegura kwiyamamariza imyanya itandukanye mu nzego zibanze n’izihariye, ku mategeko n’amabwiriza agenga ibikorwa byo kwiyamamaza n’ibyo bemerewe n’ibibujijwe.

Abakandida barasabwa kwirinda abatekamutwe biyita abakozi ba komisiyo babasaba amafaranga ngo bazabashe gutsinda amatora
Abakandida barasabwa kwirinda abatekamutwe biyita abakozi ba komisiyo babasaba amafaranga ngo bazabashe gutsinda amatora

Theoneste Gisagara, uhagarariye ishami ry’amategeko muri Komisiyo y’igihugu y’amatora, atangaza ko abakandida bakwiye kwirinda gukora ibidateganyijwe mu bigenga amatora, kuko hari abagaragaye ko bahamagara abakandida babasaba amafaranga ngo bazabafashe gutsinda.

Yagize ati “Twabwiye abakandida ko nta muntu n’umwe ukwiye kubahamagara agira ibyo abizeza ko azabafasha kugira ngo babashe gutorwa, ubu ngubu igikorwa kigiye gukurikira cyo kwiyamamaza, abiyamamaje uko bivuze ibigwi ni byo byonyine bishingirwaho kubazabatora.”

Abafite ijambo ryo gufasha umukandida gutora akaba ari inteko itora, ntawe ugomba kuzashukishwa impamvu iyo ari yo yose.

Bimwe mu bikorwa abakandida batangarijwe ko bemerewe, ni ukuzifashisha inyandiko, amafoto, imbuga nkoranyambaga, n’ibindi biteganywa n’amategeko. Bibukijwe kandi kwirinda gusebya abakandida bagenzi babo cyangwa kwiyamamaza mu masaha n’igihe kitagenwe.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe, nk’uko Jean Pierre Nshimiyimana umuyobozi w’Akarere w’agateganyo yabitangaje, ngo bizeye ko igikorwa cyo kwiyamamaza kizagenda neza kuko abakandida biteguye kandi basobanukiwe n’amabwiriza abagenga.

Ubuyobozi bw'akarere ntibushidikanya ko igikorwa cyo kwiyamamaza kizagenda neza kuko abakandida n'abafite uruhare bateguwe neza
Ubuyobozi bw’akarere ntibushidikanya ko igikorwa cyo kwiyamamaza kizagenda neza kuko abakandida n’abafite uruhare bateguwe neza

Yagize ati “Iki gikorwa cyo gusobanurira abakandida amabwiriza n’amategeko abagenga twagishimye, kugira ngo twirinde umuvundo, imico mibi, cyangwa ibibujijwe n’amategeko, ni igikorwa kizagenda neza abaturage bakazatora umukandida babona uzabageza ku iterambere.”

Igikorwa cyo kwiyamamaza kikazabera mu mirenge uko ari 17, igize Akarere ka Nyamagabe, kikazatangira ku italiki ya 6 Gashyantare kugeza kuya 21 Gashyantare 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka