Yagwiriwe n’urukuta rw’ikiraro yasanaga ahita apfa
Mu mudugudu wa Ryabitana, Akagari ka Gihinga, mu murenge wa Gacurabwenge, umusaza yagwiriwe n’urukuta rw’ikiraro yari arimo gusanira umuvandimwe we, bimuviramo gupfa.
Mu saa sita z’amanywa yo kuri uyu wa gatanu tariki, 5/2/2016, niho Habiyakare Joseph w’imyaka 63 yagwiriwe n’urukuta rw’ikiraro yasaniraga umuryango wa mukuru we Kaboyi Albert, nawe uheruka kwitaba Imana, maze agejejwe mu rugo iwe ahita apfa.
Nk’uko bivugwa na Tuyisabe Fulgence, wamuhereza, avuga ko uyu musaza yarimo asana urukuta rw’ikiraro cyubakishije amatafari ya rukarakara, yajya kumuhereza andi agasanga, ibyo yaramaze kubaka byamugwiriye.
Aragira ati “Yarimo gusenya uruhande rumwe kugira ngo ahasane naho hari hatangiye gusenyuka, biriya yari amaze kubaka nibyo byamuhanukiye”.
Ngo ibyamuhanukiye byamugwiriye ku gice cy’igihimba n’amaguru ariko ntibyagera ku mutwe. Nyakwigendera yahise abasaba kumujyana iwe mu rugo ababwira ko agiye gupfa, maze agezeyo ahita apfa. Umurambo wajyanywe gukorerwa isuzuma ku bitaro bya Remera Rukoma.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|