Ngororero: Rwiyemezamirimo yambuye abaturage 100 yakoreshaga

Kuva muri 2013 abaturage bavuga ko barenga 100 bambuwe na rwiyemezamirimo ubu bakaba babyukira ku murenge basaba kwishyurizwa.

Abo baturage bari barahawe akazi mu kubaka isoko rya Birembo riherereye mu Murenge wa Sovu mu Kagari ka Birembo mu Karere ka Ngororero.

Bamwe muri abo baturage na Rwiyemezamirimo baganira n'abadepite
Bamwe muri abo baturage na Rwiyemezamirimo baganira n’abadepite

Bavuga ko barenga ijana ariko badafite imibare neza kuko amalisiti banditsweho afungiranye mu biro bya rwiyemezamirimo, ndetse kugeza ubu bakaba bahora ku murenge basaba kwishyurizwa.

Umwe mu bari bashinzwe abakozi muri iyo mirimo yemeza ko rwiyemezamirimo witwa Ndagijimana Faida ngo ahora abeshya abakozi ntaze kubishyura bakaba bararambiwe ndetse rimwe na rimwe bakagaragaza umujinya nko gushaka kwica urugi ngo bafate ibipande bakoreyeho nk’ikimenyetso cy’uko batishyuwe.

Hategekimana Damascene, umufundi na we uri mu bambuwe agira ati “Uyu mugabo ahora atubeshya ni ngo araza kutwishyura ntaze. Akaba ari yo mpamvu tumaze kugira umujinya. Mu minsi ishize twakoze imyigaragambyo hano ariko ntibyagira icyo bitanga, ubu tugiye kujya ku karere kuko umurenge utadukemurira ikibazo”.

Hamwe na bagenzi be ngo ntibazahara amafaranga akabakaba miliyoni 4 rwiyemezamirimo yabambuye. Ndagijimana we yemera ko afite umwenda ungana gutyo koko ndetse ko yemera kwishyura.

Ku wa 25 Mutarama 2016 ubwo abadepite baherutse mu Karere ka Ngororero basuye abo baturage ndetse na Rwiyemezamirimo ahari.

Icyo gihe hijeje izo ntumwa za rubanda ko azaba yishyuye abaturage bitarenze ku wa 29 Mutarama 2016, ariko kugeza ubu ntarabikora.

Nubwo abaturage bakomeje gusaba kwishyurwa kuko bimaze igihe kandi bakaba baratakaje icyizere, Depite Mukandekezi Petronille, yabizeje ko bazishyurwa.

Yagize ati “Hari amafaranga akarere kagifitiye rwiyemezamirimo, ntabwo rero ashobora kubambura kandi twizeye ko azubahiriza ibyo atubwiye”.

Ubu, bigaragara ko ibyo Ndagijimana yemeye atabikora kandi abo afitiye umwenda bavuga ko ari uko bisanzwe. Uretse aba baturage, hari n’abacuruzi afitiye amafaranga ya sima, amabuye n’imicanga tutabashije kumenyera agaciro k’ibyo bamuhaye.

Twagerageje kuvugana n’uyu rwiyemezamirimo atubwira ariko ko nta bushake yagize muri uko kutishyura ahubwo ko yabuze amafaranga ku buryo arimo kugurisha imwe mu mitungo ye ngo ashobore kwishyura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko se ubu abaturage bazira iki?!kuva 2013 kugeza,2016 ubwo se ubuyobozi bwo bubivugaho iki?!ko batabimwaka ngo babihe ababishoboye ko tubona n’isoko ataryujuje!uwo wirwa ubeshya ahubwo akwiye no guhanwa.

Alias Rubanda yanditse ku itariki ya: 5-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka