Barasabwa kongera imbuto kandi n’izo bahinga ngo zitabona isoko

Abahinzi b’imbuto n’imboga bo mu Karere ka Rusizi barasabwa kongera umusaruro wabyo kugira ngo babashe kwiteza imbere.

Babisabwe n’ubuyobozi bw’Ikigi cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ibikomoka ku Buhinzi bijyanywa mu Mahanga (NAEB) mu Nntara y’Iburerengerazuba.

Abahinzi bagaragaza ko bahomba ku mwero w'imbuto n'imboga.
Abahinzi bagaragaza ko bahomba ku mwero w’imbuto n’imboga.

Abo bahinzi ariko bo bavuga ko bacibwa intege n’uko babihinga ariko bikabapfira ubusa kuko batabibonera isoko .

Ntacyoripfa Gerard, uhinga imbuto, avuga ko ibyo akunda kuburira isoko ari imyembe , indimu na kokomure (cocombre).

Agira ati “Ibyo iyo byeze usanga ari ikibazo bikatuboreraho kubera kubura isoko! Ni ikibazo gikomeye”.

Bizimana Albert, Umuhuzabikorwa wa NAEB mu Ntara y’Iburengerazuba, avuga ko kubura isoko kw’abahinzi b’ibyo bihingwa biterwa no kuba NAEB iba idafite amakuru ahagije.

Bizimana Albert, Umuhuzabikorwa wa NAEB mu Ntara y'Ibungerazuba, atunga agatoki inzego z'ibanze zidatanga amakuru ku byo abahinzi baba bejeje bishobora kujyanwa mu mahanga.
Bizimana Albert, Umuhuzabikorwa wa NAEB mu Ntara y’Ibungerazuba, atunga agatoki inzego z’ibanze zidatanga amakuru ku byo abahinzi baba bejeje bishobora kujyanwa mu mahanga.

Yagize ati “Ntabwo bagakwiye kugira ikibazo cy’isoko. Ikibazo ni uko usanga umuntu ahinze akageza aho yeza ntawe ubizi, niba umuntu agiye guhinga bahite batubwira ko hari umuntu ugiye guhinga imbuto runaka dutangire dushake isoko”.

Aba bahinzi bavuga ko kuba basabwe kongera ubuso bungana na hegitari 100 zisanga izindi zibarirwa mu 100 bahingagaho bitagoronye ariko bagasaba abashinzwe ubuhinzi kutazababeshya ngo bazongere bahinge ibizaborera mu mirima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka