Kutagira igikoni cyo gutekeramo bituma batubaka rondereza

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gicumbi batagira igikoni cyo gutekamo bavuga ko ari yo mpamvu batabungabunga ibidukikije bubaka rondereza.

Tuzayituriki Francine, umwe muri abo baturage, avuga ko impamvu atakubaka rondererza abiterwa no kutagira igikoni cyo gutekamo kuko asanga n’iyo yayubaka imvura yayisenya agahora mu gihombo cyo kuyubaka.

Igikoni kidakinze kitanasakaye iyo imvura iguye rondereza irasenyuka.
Igikoni kidakinze kitanasakaye iyo imvura iguye rondereza irasenyuka.

Izi mbogamizi kandi avuga ko ubuyobozi buzizi ku buryo asanga bari bakwiye no kumenya ibibazo by’abaturage bafite by’ubukene ku buryo uwo basanze adafite rondereza ntibamuce amande.

Agira ati “Ubu twebwe dufite ikibazo cyaho duteka ubuse twahora twubaka rondereza imvura yagwa ikayisenya urumva twaba turimo dukora iki koko.”

Uwitwa Kubwayo Emmanuel na we azi ibyiza byo gukoresha rondereza, ariko akavuga ko azayuka umunsi azaba yamaze kuzuza igikoni.

Umukozi w’akarere ushinzwe kubungabunga amashyamba n’umutungo kamere, Nyakagabo Emile, avuga ko buri muturage wese yagombye kugira rondereza yo gutekaho kugirango habungabungwe ibidukikije.

Yongeraho ko nta muturage numwe wakagombye kugira urwitwazo rwo kutubaka rondererza yitwaje ubushobozi buke, kuko bidasaba ubushozi buhenze. Avuga ko udafite rondereza ashobora kugura imbabura ya cana rumwe ikamufasha kudakoresha inkwi nyinshi.

Ati “Twebwe icyo tureba nugukoresha inkwi nkeya ubundi tukabakangurira kubaka rondereza ndetse abafite ikibazo k’igikoni bagashaka uburyo bagura imbabura ya canarumwe.”

Mu Karere ka Gicumbi mu mwaka wa 2014-2015 bahize ko buri muturage wese azaba ateka kuri biyogaze ariko abamaze kuzubaka babarirwa kuri 23%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka