Teta yatunguwe no kubona "Velo" kuri NTV

Teta Diana yanyuzwe cyane no kubona indirimbo ye "Velo" ikinwa kuri televiziyo mpuzamahanga kandi atarayitanzeyo.

Imwe muri ayo mateleviziyo ni NTV akaba ahamya ko atazi uburyo yagezeyo, ibi ngo bikaba bimwereka uburyo akazi akora gashimwa na benshi.

Umuhanzi Teta Diana
Umuhanzi Teta Diana

Teta avuga ko byamutunguye cyane biranamushimisha kugeza ubwo abisangiza inshuti n’abafana be ku mbuga nkoranyambaga hose.

Ati “Byaranshimishije cyane binyereka ko umuziki Nyarwanda hari ahantu uri kugenda ugera, by’umwihariko kuba indirimbo yanjye yakinwa kuri ayo ma televiziyo. Numvise binshimishije cyane, cyane ko ntazi ngo yageze hariya gute, ntabwo nigeze nyijyanayo, nanjye naratunguwe.”

Yakomeje agira ati “Yangezeho nanjye ndatungurwa ngerageza no kubisangiza ku mbuga nkoranyambaga hose nyine nk’umuntu wishimiye icyo kintu.”

Teta avuga ko kuba ari umugisha w’Imana n’abantu bamufasha bituma agera ku byo ageraho.

Yagize ati “Ni wa mugisha, ni Imana yonyine imfasha n’abantu kuko ntabwo ari njye ukora gusa n’abandi barakora...”

Ibi byahaye Teta icyizere ko mu myaka itanu azaba amaze kugera ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “Mu myaka itanu nzaba ndi hit. Nzaba ndi kure...kuzabigeraho, ibitekerezo umuntu aricara akarota, nta kintu ushobora kugeraho utarigeze ukirota. Mu myaka ibiri gusa maze, aho maze kugera binyereka ko mu myaka itanu ngomba kuba ndi ku rwego mpuzamahanga.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Teta nakomereze aho .turashima cyane yambara nkumunyarwanda mu ma videos ye .asigasiye umuco yitangara .

hatangimana koyonza yanditse ku itariki ya: 11-02-2016  →  Musubize

usibye NTV na CITIZEN barayikinana hano muri Kenya

fisto yanditse ku itariki ya: 3-02-2016  →  Musubize

mubyukuri teta arashoboye
ikintu namubwira azaze anaririmba indirimbo ziri mururimi (english) nibyo bizamutinyura mumpahaga akuvikana aho ashyaka akahangera kandi tumurinyuma imana izabimufashamo sawa mugire munsi ryiza

alias yanditse ku itariki ya: 2-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka