Abakozi bo mu rugo bahuguwe ku itegeko ry’imbonezamubano

Bamwe mu bakozi bo mu rugo bishimira amahugurwa bahawe ku itegeko ry’imbonezamubano kuko ngo rizabarinda ingorane zo gushyingirwa bitemewe n’amategeko.

Byatangajwe n’aba bakozi bo mu rugo kuri uyu wa 28 Mutarama 2016, ubwo batangiraga amahugurwa y’iminsi itatu ku itegeko ry’imbonezamubano, babifashijwemo n’umuryango ADBEF(Association for Defense of the Human Rights, lasting Development &well being of the Family).

Nyirakaneza Zena avuga ko guhugura abakozi bo mu rugo ku itegeko ry'imbonezamubano bizagabanya gushyingirwa bitemewe n'amategeko
Nyirakaneza Zena avuga ko guhugura abakozi bo mu rugo ku itegeko ry’imbonezamubano bizagabanya gushyingirwa bitemewe n’amategeko

Umukozi w’Umurenge wa Kimisagara ushinzwe irangamimerere na notariya, Nyirakaneza Zena, avuga ko aya mahugurwa agamije kubajijura.

Agira ati “Ikigamijwe n’ugusobanurira uru rubyiruko ibyiza byo gushyingiranwa byemewe n’amategeko kuko benshi nta bumenyi babifiteho cyane ko hari abazi ko bisaba ibintu byinshi bityo bagahera muri ubwo bujiji ari yo mpamvu tubahugura kugira ngo igihe cyo gushaka nikigera bazamenye guhitamo”.

Akomeza avuga ko babigisha n’andi mategeko yabarengera haba aho bakora, haba mu miryango bakomokamo.

Ndagijimana Lyhotely, umuyobozi w’umuryango ADBEF, avuga ko abarimo guhugurwa kuri iri tegeko hari ibindi babaje guhugurwamo.

Agira ati “Twatangiye tubahugura ku burenganzira bwa muntu, gukumira ihohoterwa, imiterere y’imibiri yabo, uko bagomba kwitwara mu kazi ndetse no ku mishinga yabateza imbere kuko benshi baba batabisobanukiwe bigatuma bamwe muri bo bafatwa mu buryo budakwiye”.

Ndagijimana akomeza agira inama abakoresha, “bagomba kumenya ko umukozi na we ari umuntu atagomba gufatwa nk’inyamaswa, bakamuha ibyo bamugomba ku gihe kuko iyo yishimye na we yuzuza inshingano ze neza”.

Abakozi bo mu rugo bakurikiye amahugurwa ku itegeko ry'imbonezamubano
Abakozi bo mu rugo bakurikiye amahugurwa ku itegeko ry’imbonezamubano

Nyirantezimana Ange witabiriye aya mahugurwa avuga ko ari meza kuko hari ibyo amukanguyemo.

Ati “Biranshimishije kuko najyaga mbyumva hanze sinsobanukirwe none ubu bizatuma ntawanshuka ngo musange tubane tudasezeranye kuko numvise ko udasezeranye nta gaciro aba afite mu muryango kandi ko hari byinshi aba adafiteho uburenganzira”.

ADBEF ngo watangiye gukora mu 2009, ukibanda ku burenganzira bw’abakozi bo mu rugo. Iri tegeko barimo kubahuguramo ngo rizagera ku bantu 200 bo mu mirenge ya Gitega, Nyakabanda na Kimisagara nk’uko Ndagijimana abivuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka