Umuganga gakondo yishwe n’inzoka yari yororeye iwe

Nkurikiyabandi Jean Pierre bitaga “Bizigira” wari umuganga gakondo yishwe n’inzoka y’impiri yari imaze amezi ane ayororeye iwe mu rugo.

Uyu mugabo w’imyaka 54 y’amavuko wari umuganga gakondo ariko abenshi bakamwita umupfumu wa kabuhariwe yari atuye mu Kagari ka Gasoro mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza.

Yahitanywe n'inzoka yari yororeye iwe mu rugo.
Yahitanywe n’inzoka yari yororeye iwe mu rugo.

Kigali Today yaganiriye na Mukabucyana Elina, umugore wa Nyakwigendera yemeza ko umugabo we wari umuganga gakondo yitabye Imana yishwe n’inzoka y’impiri bari bororeye iwabo mu rugo.

Mukabucyana avuga ko urupfu rw’umugabo we rwabaye tariki 16 Mutarama 2016 nyuma y’iminsi itatu yari ishize arumwe n’iyo inzoka y’impiri yakinishije atashye iwe mu rugo yasinze.

Yagize ati “Mu rugo hari inzoka y’impiri umugabo wanjye yari ahororeye. Mu cyumweru gishize yatashye yasinze ananiwe avuga ko agiye kubanza kureba itungo rye ndamwinginga ngo areke kujya kuyireba kuko yari yanyoye arananirana”.

Akomeza avuga ko ubwo umugabo we Bizigira yakinishaga iyo nzoka y’impiri byageze igihe ikamuruma urutoki amaraso akajojoba na we agira umujinya arayica.

Mu kanya kakurikiyeho urutoki rwe ngo rwatangiye gutumba ndetse bifata ukuboko kose yigomboza umuti witwa “ Umukubayoka” biranga biba iby’ubusa bamutwara mu Bitaro bya Nyanza hashize iminsi itatu arapfa.

Maniraho Emmanuel wakoranaga bya hafi na hafi na Bizigira muri uwo murimo w’ubuvuzi gakondo akaba n’umuhungu we yabwiye Kigali Today ko inzoka y’impiri yamuhitanye yari iya kabiri acishije ndetse ko hari hashize amezi ane ayoroye.

Ati “Ubwa mbere yari yacishije inyamanswa yitwa umuhari nyuma yorora impiri iramucika, iya kabiri yacishije ni yo yamurumye bimuviramo gupfa”.

Yakomeje avuga ko nyuma y’urupfu rwe yiteguye gukomeza gukora akusa ikivi Nyakwigendera asize.

Bamwe mu baturage b’aho nyakwigendera yari atuye baravuga ko babuze umuntu wakundaga abantu cyane kandi ngo bafataga nk’umuhanga mu buvuzi gakondo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 55 )

Birababaje kuba tugifite abantu b’ injiji bigeze aha! Batazi no kureba kure!?! Bamwe bati uwiyishe ntaririrwa abandi bati yati asanzwe Ari bupfe ukagira ngo bo ntibavukiye gupfa! Ntawigeze atekereza ku Bantu yavuye barumwe n’ inzuko! Abahumanyijwe! Abaciriwe ni inzoka! Ntibatekereje ko tubuze umuganga! Nizongera kugira uwo ziruma ninde uzamugombora!? Ahubwo dutere inkunga uwo muganga wundi usigaye akore ubushakashatsi bwo kugombora ni uwarumwe n’impiri!?!

Murengezi yanditse ku itariki ya: 13-09-2019  →  Musubize

YEWE YARIYISHEPE

Nyirabizimana LAURENCE yanditse ku itariki ya: 9-09-2019  →  Musubize

Hhhhh yew uwomuntunakwiye kuririrwarwosep jyentambabaj kukoyarizize Gus ntawubura abamurira arik jyenagira inama uwomuhunguw kujyamurayo marorerwa yase akareb icyindiyakorarwos

Alias yanditse ku itariki ya: 16-08-2019  →  Musubize

Ntawe ukina ninyamaswa
Yatumye adamu ma Eva bava muri eden .
Mbega uyu yari Agaze pe!

Emmy yanditse ku itariki ya: 6-08-2019  →  Musubize

Ubundi ashaka iki Ku matungo ya RDB? Korora umuhali (fox) inzoka ...?!!?!!

Gapesu yanditse ku itariki ya: 5-12-2018  →  Musubize

Nubundi ngo umuntu yizanira iki shi Kandi akazi ukora
Niko uhuriramo ni bibazo bishoboka kukubarira urupfu.

Aborozi nkawe bitonde!!!!!!!

Byumvubyihorere akm yanditse ku itariki ya: 20-09-2018  →  Musubize

Bamwe ngo ni Shitani Bibiliya yarabivuze, abandi ngo napfe yarizize. Mwese mumurushije iki se ko mumurushije ubupfu n’ubupfayongon? Injiji gusa!

Loren yanditse ku itariki ya: 19-09-2018  →  Musubize

nawe yari abonye itungo yorora! urwishigishiye ararusoma. ukena ufite itungo rikakugoboka nawe ryamucyuye vuba.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 21-08-2018  →  Musubize

NAPFE YAPFUYE KARE YAKORORAI N ZOKA

MUNEZERO yanditse ku itariki ya: 19-07-2017  →  Musubize

Uwiyishe Ntaririrwa.Icyo Nicyo Gihembo Akwiye.Korora Satani?Hari Abantu Bazi Ko Inzoka Itapfa Kukurya Kenyenge.Icyitonderwa:mumenye Ko Inzoka Na Bible Yayiciriyeho Iteka.Mukomeze Umwuga Rero Ngo Inzoka Ni Bene Wanyu.Murafitwe

Bizumuremyi Marc yanditse ku itariki ya: 9-06-2017  →  Musubize

mbega ubworozi niwe uzikororapeee

tuyishime benjamin yanditse ku itariki ya: 12-06-2016  →  Musubize

Ngewe ntambabaje kuko uwiyishe ntaririrwa

Egide yanditse ku itariki ya: 21-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka