Abasoje itorero basaba ko ubutaha ibiganiro bitajya birambirana

Bamwe mu basoje icyiciro cya mbere cy’ Itorero mu Karere ka Nyamasheke basabye ko ibiganiro biritangirwamo bya bitangwa mu buryo birambirana.

Babisabye ubwo hasozwaga Itorero mu ishuri rya St Joseph i Nyamasheke ku mugoroba wo kuri uyu wa 19 Mutarama 2015.

Ubwo basozaga icyiciro cya mbere cy'Itorero.
Ubwo basozaga icyiciro cya mbere cy’Itorero.

Abari baririmo bavuga ko bahungukiye kumenya amateka y’igihugu, barushaho kumenya gahunda nziza igihugu kibafitiye ndetse banatozwa kugikunda no kugikorera.

Ariko, basabye ko ubutaha ibiganiro bitaba byinshi cyane kandi ntibirambirane.

Umwe muri bo yagize ati “Badutoje indangagaciro na kirazira, twarasabanye twigishwa amateka y’igihugu cyacu, twiyemeza kuzagikorera uko bikwiye.

Gusa ubutaha bazibuke bagabanye ibiganiro kuko twabivagamo tunaniwe cyane ndetse bamwe bagasinzira ntibagire icyo batahana”.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu akaba ari na we wari ushinzwe guhuza ibikorwa by’Itorero, Bahizi Charles, yasabye abarisoje kuzaba umusemburo w’iterambere mu mico, ubupfura , no mu bukungu aho batuye.

Asaba kandi ko abazategura ibiganiro ubutaha bakwihatira gutegura ibiganiro bigusha ku ntego kandi bigufi ku buryo bitarambira ababikurikira.

Yagize ati “Turizera ko ubutaha abategura ibiganiro bazabihina kuko iyo ibiganiro birambiranye bituma ababikurikiye ntacyo bakuramo”.

Intore zasoje icyiciro cya mbere cy'Itorero zasabye ko ubutaha bitajya birambirana.
Intore zasoje icyiciro cya mbere cy’Itorero zasabye ko ubutaha bitajya birambirana.

Bahizi yakomeje avuga ko bizera ko abavuye mu Itorero bazakorera igihugu cyabo batiganda ndetse aho batuye bakagaragaza ubupfura n’umuco w’Abanyarwanda kandi bagasangiza abandi ibyo barikuyemo.

Intore zasoje iki icyiciro cya mbere cy’Itorero zahize ibyo zizakora ku rugerero, byiganjemo gushishikariza abaturage kwitabira ubwisungane mu kwivuza, kurwanya ubujiji, gufatanya n’abandi baturage gukora umuganda, gufatanya n’inzego z’umutekano mu gutanga amakuru, kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi.

Mu Karere ka Nyamasheke hatojwe abanyeshuri barenga ibihumbi bibiri batorezwa mu bigo by’amashuri bitandatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka